Ibihembo byarongerewe, itsinda ry’urupfu, abahabwa amahirwe…Isesengura kuri CAN ya 2019

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Mata 2019 saa 11:41
Yasuwe :
0 0

Tombora y’uburyo amakipe azahura mu gikombe cya Afurika kizabera mu Misiri guhera tariki ya 21 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2019, yabaye ku wa Gatanu mu Mujyi wa Cairo, yasize buri gihugu kimenye aho kizaba giherereye n’abo bazaba bahanganye.

Imikino ya nyuma yo gushaka itike y’iki gikombe gikomeye kuruta ibindi muri Afurika, yabaye mu kwezi gushize aho ibihugu birimo Cameroun ifite igikombe giheruka na Congo Kinshasa, byasabye gutegereza umunsi wa nyuma ngo bibone itike.

U Burundi, Madagascar na Mauritanie ni bimwe mu bizakina iri rushanwa ku nshuro yabyo ya mbere mu gihe Kenya, Tanzania, Bénin, Namibie na Angola basubiye mu gikombe cya Afurika nyuma y’imyaka itari mike.

Misiri yahawe iki gikombe gikinirwa buri myaka ibiri, nyuma y’uko Cameroun yari imaze kwamburwa uburenganzira bwo kucyakira. Imikino y’amatsinda izabanzirizwa n’ufungura iri rushanwa uzaba tariki ya 21 Kamena hagati ya Misiri na Zimbabwe, izasozwa tariki ya 2 Nyakanga.

Imikino ya 1/8 cy’iri rushanwa izatangira tariki ya 5 Nyakanga, itange amakipe umunani azakina ¼ hagati ya tariki ya 10 n’iya 11 Nyakanga. Imikino ya ½ izaba tariki ya 14, iyo gushaka imyanya ibe tariki ya 17 mu gihe umukino wa nyuma uzaba tariki ya 19 Nyakanga kuri Stade Mpuzamahanga ya Cairo.

Ibihugu birimo Misiri, Maroc, Nigerie, Sénégal na Tunisie byari mu gikombe cy’Isi cyabereye mu Burusiya mu mwaka ushize biri mu bihabwa amahirwe kurusha ibindi.

Hari kandi na Cameroun ifite igikombe giheruka, Algérie, Ghana na Côte d’Ivoire n’ubwo umuntu atarenza ingohe ibihugu birimo Congo Kinshasa, Guinée, Mali na Afurika y’Epfo.

Mohamed Salah ategerejweho gufasha igihugu cye cya Misiri kwegukana iri rushanwa

Twitege iki muri buri tsinda?

Itsinda A

Iri tsinda rigizwe na Misiri, RDC, Uganda na Zimbabwe. Misiri irahabwa amahirwe menshi yo kurenga iri tsinda, byanashoboka ikanariyobora. RDC na yo ishobora kuzamuka ari iya kabiri mu itsinda, ariko ntawakwirengagiza ko yabonye itike ku munsi wa nyuma ubwo yatsindaga Liberie igitego 1-0 mu gihe Zimbabwe bari kumwe mu itsinda, yabatsinze.

Itsinda B

Iri ryo rigizwe na Nigerie, Guinée, Madagascar n’u Burundi. Nigeria ifite amahirwe menshi yo kuzamuka ari iya imbere naho Guinée ikaba iya kabiri. Madagascar n’u Burundi, nk’ibihugu byitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya mbere nta mahirwe menshi bihabwa ku buryo byarenga itsinda.

Itsinda C

Iri tsinda rigizwe na Sénégal, Algérie, Kenya na Tanzanie. Amakipe abiri y’ibigugu; Sénégal na Algerie azishakamo uyobora itsinda mu gihe Kenya na Tanzanie zaba zinaniwe gutungurana ngo hagire ikipe ibona itike iyijyana muri 1/8.

Itsinda D

Itsinda ry’Urupfu. Muri iri itsinda rya kane, biragoye kwemeza ibihugu bibiri bizazamuka. Maroc na Côte d’Ivoire ni ibihugu bikomeye muri iri tsinda ariko ntawakwirengagiza Afurika y’Epfo ifite abakinnyi beza nka Lebo Mothiba na Percy Tau. Namibie ni yo ishobora kuzagorwa cyane no kwibona muri iri tsinda.
Itsinda E

Iri tsinda rigizwe na Tunisie, Mali, Mauritanie na Angola. Hatabayemo gutungurwa, Tunisie na Mali nizo zizakomeza kuko bigoye ko Maurtanie yitabiriye ku nshuro ya mbere yahigika ibi bigugu. Angola na yo nta mahirwe menshi ihabwa nyuma yo kubura mu gikombe cya Afurika mu myaka itandatu iheruka.

Itsinda F

Iri tsinda rigizwe na Cameroun, Ghana, Bénin na Guinée-Bissau. Nk’ikipe ifite igikombe giheruka, Cameroun izaba ishaka kongera kwitwara neza muri iri rushanwa mu gihe Ghana imaze igihe yifuza iri rushanwa nayo bigoye ko yananirwa kurenga itsinda. Bénin igarutse mu gikombe cya Afurika nyuma y’imyaka icyenda na Guinée-Bissau igiye gukina iri rushanwa ku nshuro yayo ya kabiri, nta mahirwe menshi zihabwa.

Imwe mu mikino ikomeye yitezwe mu matsinda

Mu mikino yitezwe n’abatari bake mu matsinda, harimo uzahuza Maroc na Côte d’Ivoire tariki ya 28 Kamena, ku munsi wa kabiri w’amatsinda. Uyu mukino uzaba uje ukurikira uzaba wahuje Sénégal na Algérie ku munsi ubanza.

Hari kandi umukino ukomeye uzahuza Cameroun na Ghana ziheruka guhurira muri ½ cya CAN 2017 muri Gabon, Cameroun igatsinda ibitego 2-0. Uyu mukino uzaba tariki ya 29 Kamena.

Ibihembo byariyongereye

Nk’uko byatangajwe na Perezida wa CAF, Ahmad Ahmad, mu kiganiro yagiranye na RFI, buri kipe izitabira iri rushanwa, izahabwa ibihumbi 600 by’amadolari ya Amerika mu gihe izegukana igikombe izahabwa miliyoni 4.5 z’amadolari.
Mu 2017, ubwo Cameroun yegukanaga CAN iyikuye muri Gabon, yari yahawe miliyoni enye z’amadolari ya Amerika.

Uko tombora yasize ibihugu bigabanyije mu matsinda

Itsinda A : Misiri, RDC, Uganda, Zimbabwe
Itsinda B : Nigerie, Guinée, Madagascar, Burundi
Itsinda C : Sénégal, Algérie, Kenya, Tanzanie
Itsinda D : Maroc, Côte d’Ivoire, Afurika y’Epfo, Namibie
Itsinda E : Tunisie, Mali, Mauritanie, Angola
Itsinda F : Cameroun, Ghana, Bénin, Guinée-Bissau

Umukino uzahuza Sénégal na Algérie ni umwe mu yitezwe mu matsinda ya CAN 2019
Cameroun ni yo ifite igikombe giheruka, yakuye muri Gabon mu 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza