Icyakora, umukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota nyuma yo kunganya ubusa ku busa.
Uyu mukino kandi waherukaga kubera muri Stade Amahoro mu myaka ine ishize, wasize wanditse amateka mashya yo kuzuza iyi stade yakira abafana ibihumbi 45 bicaye neza, cyane ko amatike yashize mbere y’umunsi w’umukino.
Ubu bwitabire kandi bwatumye abafana batangira kwinjira muri stade mbere y’amasaha atandatu ngo umukino ube.
Muri icyo gihe basusurutswaga na DJ Brianne na DJ Crush ndetse n’umushyushyarugamba Mugenzi Faustin wamamaye nka Faustinho Simbigarukaho ndetse na Wasili.
Mu kibuga nta bikomeye byagaragaye muri uyu mukino uretse ‘coup franc’ yashoboraga kuvamo igitego cya APR FC yatewe na Niyibizi Ramadhan umupira ugakubita igiti cy’izamu ukavamo.
Gikundiro nayo yabonye uburyo bubiri bukomeye bwabonwe na rutahizamu Fall Ngagne ariko nta boneza neza umupira mu izamu ryari ririnzwe na Pavel Ndzila.
Muri iyi nkuru, tugiye kugaruka ku bihe by’ingenzi byaranze uyu mukino w’amateka mu Rwanda, twifashishije amafoto ya Kasiro Claude, Kwizera Hervé na Kwizera Remy Moses.
Amafoto: Kasiro Claude, Kwizera Hervé na Kwizera Remy Moses
Video: Byiringiro Innocent & Rwibutso Jean Damour
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!