Ibigwi by’amakipe 15 azahatanira Igikombe cya CHAN 2020 hamwe n’Amavubi y’u Rwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Ukwakira 2019 saa 02:05
Yasuwe :
0 0

Amakipe 16 arimo n’iy’u Rwanda ‘Amavubi’ azakina Igikombe cya Afurika gihuguza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020), yamaze kumenyekana. Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya gatandatu rizabera muri Cameroun hagati ya Mutarama na Gashyantare 2020.

Cameroun yahawe kwakira imikino ya nyuma y’iki gikombe bitewe n’uko Ethiopia yari kucyakira yagaragaje ko ititeguye neza.

Iki gihugu cyahise gishyirwa mu majonjora mu gace k’Iburasirazuba, aho mu ijonjora rya mbere cyasezereye Djibouti mbere yo gukurwamo n’Amavubi y’u Rwanda mu ijonjora rya nyuma ryakinwe mu mpera z’icyumweru twasoje.

U Rwanda rugiye kwitabira CHAN ku nshuro ya kane

U Rwanda rwakiriye CHAN 2016, rugiye gukina iri rushanwa rihuza abakinnyi bakina imbere muri za shampiyona zabo ku nshuro ya gatatu yikurikiranya ndetse ni iya kane muri rusange nyuma yo kwitabira CHAN 2011 yabereye muri Sudani.

Inshuro ebyiri gusa (2009 na 2014) ni zo u Rwanda rutitabiriyemo iri rushanwa.

Amavubi yagiye muri CHAN 2018 yabereye muri Maroc, amaze gusezerera Ethiopia nk’uko byagenze no kuri iyi nshuro mu gushaka itike ya 2020.

Ethiopia ni yo yabujije u Rwanda gukina CHAN 2014 yabereye muri Afurika y’Epfo.

Mu gushaka itike ya CHAN 2019 yabereye bwa muri Côte d’Ivoire, u Rwanda rwari rwabanje gusezerera u Burundi ariko rwihanizwa na Sudani ku bitego 5-1 mu ijonjora rya kabiri.

Mu nshuro eshatu Amavubi amaze gukina iri rushanwa, inshuro imwe nibwo yarenze amatsinda, asezererwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bitego 2-1 muri ¼ cya CHAN 2016 yabereye mu Rwanda.

Ibihugu bitatu bigiye kwitabira iri rushanwa ku nshuro ya gatanu

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatwaye CHAN 2009 na 2016, ni kimwe mu bihugu bitatu bizakina iya 2020, byitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya gatanu.

Zimbabwe yabaye iya kane mu 2014 na Uganda itararenga amatsinda kuva mu 2011, ni andi makipe azaba yitabiriye iri rushanwa inshuro eshanu, kurusha ayandi yose.

U Rwanda ruri mu bihugu bitanu byitabiriye CHAN ku nshuro ya kane

Amavubi y’u Rwanda agiye kwitabira iri rushanwa ku nshuro ya kane nk’uko twabibonye hejuru.

Ni inshuro zingana n’iza Cameroun izakira iri rushanwa, aho kure yageze ari muri ¼ mu 2011 na 2016.

Maroc yatwaye CHAN 2018 yari yakiriye, Zambia yabaye iya gatatu mu 2009 na Mali yabaye iya kabiri mu 2016 ni andi makipe azakina iri rushanwa ku nshuro ya kane.

Ibihugu bitanu bizitabira irushanwa ku nshuro ya gatatu

Congo Brazzaville yageze muri ¼ mu mwaka ushize, Tunisia yatwaye CHAN 2011, Guinée yabaye iya kane mu 2016, Burkina Faso itararenze amatsinda mu 2014 na 2018 ndetse na Niger yageze muri ¼ mu 2011 ni byo bihugu bizakina CHAN ku nshuro ya gatatu.

Tanzania na Namibi bizitabira irushanwa ku nshuro ya kabiri

Tanzania yahagarariye akarere k’Iburasirazuba mu 2009, igiye gukina iri rushanwa ku nshuro ya kabiri nyuma yo kubigeraho mu mpera z’icyumweru gishize isezereye Sudani n’ubundi yari yarakuyemo ubwo yaherukaga kubona itike.

Aba baturanyi b’u Rwanda mu Burasirazuba, ntabwo barenze icyiciro cy’amatsinda ku nshuro yabo ya mbere ubwo iri rushanwa ryari ryabereye muri Côte d’Ivoire.

Namibia yitabiriye CHAN ku nshuro ya mbere mu mwaka ushize, yagarukiye muri ¼.

Togo ni yo kipe igiye gukina iri rushanwa ku nshuro ya mbere

Nigeria yakabaye yitabira CHAN ku nshuro ya kane, ariko ntabwo izagaragara muri Cameroun nyuma yo gutungurwa na Togo, yayisezereye ku bitego 4-1 mu ijonjora rya nyuma.

Togo ni yo kipe izakina iri rushanwa bwa mu makipe 16 azaba ahataniye CHAN 2020.

Hari amazina akomeye atazagaragara muri Cameroun mu mwaka utaha

Libye yatwaye CHAN 2014 yabereye muri Afurika y’Epfo ntabwo izakina iri rushanwa ritaha nyuma yo gusezererwa na Tunisia mu gace k’Amajyaruguru.

Côte d’Ivoire, Ghana, Algérie, Sénégal na Nigeria ni ibindi bihugu bisanzwe bizwiho kugira amakipe akomeye ariko byasezerewe mu ijonjora rya nyuma ry’uru rugendo rugana muri Cameroun.

Ibihugu 16 bizakina CHAN 2020 ni: Burkina Faso, Cameroun (izakira irushanwa), Congo Brazzaville, Guinée, Mali, Maroc, Namibia, Niger, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda, Tanzania, Togo, Tunisie, Zambia na Zimbabwe.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika ‘CAF’ ntabwo iratangaza amatariki azaberaho tombora y’amatsinda ndetse n’igihe nyir’izina iri rushanwa rizaba.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu 16 bizahatanira CHAN 2020 izabera muri Cameroun
Maroc izaba ishaka kwisubiza iri rushanwa yegukanye mu mwaka ushize ubwo yari yaryakiriye
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izaba ishaka kwegukana CHAN ku nshuro ya gatatu nyuma yo gutwara iya 2016 yakuye mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza