Ibigo bikorera muri Stade Amahoro byasabwe gushaka ahandi byimurira ibikorwa byabyo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Nzeri 2019 saa 02:35
Yasuwe :
0 0

Minisiteri ya Siporo n’Umuco yandikiye amashyirahamwe yose y’imikino akorera muri Stade Amahoro kuba yamaze kwimura ibikorwa byayo bitarenze tariki ya 20 Ukwakira 2019.

Mu mwaka ushize, Ikigo cy’Igihugu cy’imiturire (RHA) cyatangaje ko Stade Amahoro izavugururwa, ibice byayo byose bigasakarwa.

Amakuru agera ku IGIHE avuga ko kuri uyu wa Gatanu, Minisiteri y’Umuco na Siporo yandikiye amashyirahamwe y’imikino akorera muri iyi Stade, ayaha iminsi 30 y’integuza yo kuba yamaze kwimura ibikorwa byayo.

Umujyanama wa Minisitiri wa Siporo n’Umuco akaba n’Umuvugizi wa Minispoc, Karambizi Oleg Olivier, yemeje ko kwimuka muri Stade Amahoro ari icyemezo cyafashwe kugira ngo hitegurwe imirimo yo kuvugurura iyi Stade, izatangira mu minsi iri imbere. Na Minispoc ubwayo irimo gushakirwa aho izimukira.

Ati “Nibyo. Bahawe ukwezi kumwe, ni icyemezo cyafashwe kubera imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro izatangira mu minsi iri imbere.”

Abajijwe uko bizagendekera amwe mu mashyirahamwe ashobora kubura aho akorera bitewe n’ubushobozi buke, Karambizi yavuze ko iki kibazo nikigaragara hari uburyo bazaganira na yo, kigashakirwa umuti.

Ati “Ubusanzwe ni amashyirahamwe afite ubuzima gatozi, ariko nihagira abagaragaza ko babuze aho bimukiram tuzicarana na bo tubiganire, turebe uko icyo kibazo cyakemuka.”

Stade Amahoro ikunze kwakira ibikorwa bitandukanye birimo imikino n’ibirori bitandukanye birimo iby’igihugu, ifite igice gito gitwikiriye.

Iyi Stade yatangiye kubakwa mu 1983, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 25. Yatashywe tariki ya 5 Nyakanga 1987 ku mukino wahuje Mukura Victory Sports na Panthères Noirs zakiniraga Trophée Habyarimana. Iki gikombe cyegukanwe na Panthères Noirs itsinze igitego 1-0.

Stade Amahoro igiye kuvugururwa, inasakarwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza