Aba bakinnyi bombi bamaze amezi atandatu baguzwe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, ariko ntibigize babona umwanya uhagije wo gukina ndetse urwego rwabo rwakunze kwibazwaho.
Aganira na IGIHE, Chairman wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa, yemeje ko bari mu biganiro byo gutandukana n’aba bakinnyi ndetse biri mu nzira nziza.
Ati “Turacyari mu biganiro kandi biragenda neza. Nibikunda tuzababwira, ariko turacyari mu biganiro na bo. Ni bo gusa.”
Chidiebere Johnson Nwobodo ukina ku ruhande asatira izamu, yari Kapiteni wa Enugu Rangers yafashije kwegukana Shampiyona ya Nigeria, mbere y’uko agurwa na APR FC.
Ni mu gihe mugenzi we, Odibo Godwin yakiniraga Sporting Lagos mbere yo kugurwa n’iyi kipe yambara umukara n’umweru.
Gutandukana n’aba bakinnyi bombi birasa n’ibishoboka cyane, dore ko APR FC iheruka kugura Abanya-Uganda Denis Omedi na Hakim Kiwanuka bakina ku mpande basatira izamu.
APR FC yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona, irushwa amanota atanu na Rayon Sports, izatangira imikino yo kwishyura yakirwa na Kiyovu Sports mu kwezi gutaha.
Mbere yaho, biteganyijwe ko iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu izakina Igikombe cy’Intwari izahuriramo n’amakipe ya Rayon Sports, AS Kigali na Police FC hagati ya tariki ya 28 Mutarama n’iya 1 Gashyantare 2025.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!