Ubusanzwe nyuma y’umukino, abanyamakuru basangaga abatoza cyangwa abakinnyi mu kibuga, cyangwa bagahurira mu cyumba cyateganyijwe, bakaganira.
Nk’uko bigaragara mu butumwa bwa e-mail FERWAFA yandikiye abanyamuryango bayo, ibi biganiro byakuweho kugeza igihe hazajya hakoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho.
Ni icyemezo gishingiye ku mabwiriza FERWAFA yatangaje ko yamenyesheje amakipe ku wa 14 Nzeri 2020, ajyanye no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 mu gihe cy’amarushanwa.
Yakomeje iti "Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ubuzima bw’abakinnyi, abatoza n’abandi bose bafite aho bahurira n’imikino itegurwa na FERWAFA; turabamenyesha ko guhera kuri uyu wa 11 Ukuboza 2020, ibiganiro (interviews) abatoza, abakinnyi n’abayobozi b‘amakipe basanzwe bagirana n’itangazamakuru bitemewe gukorerwa ku kibuga cyangwa mu byumba ibyo biganiro bisanzwe biberamo."
FERWAFA yabashishikarije gukora ibyo biganiro hifashishijwe ikoranabuhanga, inabibutsa ko abakinnyi n’abandi bakozi bapimwe kandi bagashyikiriza Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA ibyemeza ko nta bwandu bwa Covid-19 bafite, bagomba kuba igihe cyose bari mu mwiherero.
Yakomeje iti"Usohotse mu mwiherero agomba kubanza gupimwa akagaragaza ko nta bwandu bwa Covid-19 afite mbere yo gusubira mu mwiherero. Umuntu wese utarapimwe kandi ngo ibisubizo bye bishyikirizwe Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA, ntabwo yemerewe kugira aho ahurira (Direct Contact) n’abantu twavuze haruguru bari mu mwiherero."
Amakuru IGIHE yamenye ni uko kuva hasubukuwe imyitozo mu mupira w’amaguru mu mezi abiri ashize, amakipe asaga umunani amaze kugaragaramo ubwandu bwa COVID-19 nubwo bitigeze bitangazwa.
Magingo aya, Rayon Sports imaze kugaragaramo abakinnyi 12 banduye COVID-19 iri mu kato, kimwe na Rutsiro FC zahuye ku munsi wa mbere wa Shampiyona ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!