00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibibazo byasizwe n’umukino wa Mukura VS na Rayon Sports

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 16 April 2025 saa 11:35
Yasuwe :

Imwe mu nkuru zaranze imikino ibanza ya ½ cy’Igikombe cy’Amahoro, ni isubikwa ry’uwa Mukura na Rayon Sports kubera ikibazo cy’amatara yo kuri Stade ya Huye.

Uyu mukino wasubitswe ugeze ku munota wa 27 nyuma y’aho amatara yari yakomeje kugorana.

Muri rusange, umukino wabanje gukererwaho iminota 28 kuko amatara yatinze gucanwa.

Ugeze ku munota wa 17, wahagaze kubera urumuri rudahagije. Nyuma y’iminota itanu wasubukuwe ariko ntibyarambye kuko ku wa 27, amatara yazimye burundu, umukino usubikwa utyo.

Wasubitswe nta kipe iratsinda indi, gusa Rayon Sports yabonye igitego ku munota wa kabiri ariko umusifuzi w’igitambaro avuga ko Biramahire Abeddy yaraririye.

Kugeza ubu, benshi bakomeje kwibaza ibibazo byinshi ari nabyo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.

Kuki Mukura VS yashyize umukino saa Kumi n’Imwe?

Nyuma y’aho ikibazo cy’amatara kigaragaye benshi bahise bibaza impamvu Mukura yashyize uyu mukino saa 17:00, aho gushyirwa saa Cyenda ku masaha amenyerewe cyane.

Icyakora, si ubwa mbere iyi kipe yari ishyize umukino kuri aya masaha kuko yabikoze no muri Shampiyona, ubwo yakiraga Rayon Sports.

Ibi bikorwa mu rwego rwo korohereza abafana kuko haba mu mpera z’icyumweru no mu mibyizi benshi baboneka ku mugoroba.

Ni ikihe kibazo cyateye ibura ry’umuriro?

Ubwo uyu mukino wari urangiye, umwe mu bayobozi ba Mukura yabwiye IGIHE ko ari ikibazo cya Générateur yakomeje kugira ibibazo birangira icitse intege amatara azima burundu.

Andi makuru akavuga ko Mukura ntaho ihurira n’imicungire ya Stade ya Huye kuko bikorwa na Minisiteri ya Siporo. Iyi kipe bayifungurira igiye kwitoza cyangwa bagiye gukina.

Générateur ifite abantu bayikoresha bo muri Minisiteri ndetse kuri uyu mukino hari uwitwa Jean D’Amour wari uyishinzwe.

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu, Akarere ka Huye katangaje ko icyuma bita “capacitor” cy’itara rimwe muri ane acanira Stade cyangiritse.

Itegeko rivuga iki?

Nyuma y’aho ibi bibaye, byinshi byaravuzwe, aho abafana ba Rayon Sports basabiraga Mukura mpaga, mu gihe abayo bavuga ko yaba irenganye kuko atariyo icunga Stade ya Huye.

Gusa, ingingo ya 38.3 mu mategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA, ivuga ko iyo umukino uhagaze kubera umwijima uturutse ku kibazo cy’ibura ry’amashanyarazi, umusifuzi ategereza iminota 45.

Iyo icyo kibazo gikomeje, ikipe iterwa mpaga y’ibitego 3-0 cyangwa bikaba byarenga mu gihe ikipe yari yasuye yari yatsinze ibitego birenze 3-0.

Mu ngingo ya 38.4 havuga ko iyo ibyo bibaye, amakipe yombi yahuriye ku kibuga adafiteho ububasha, bifatwa nk’impamvu zikomeye zishobora gusubika umukino.

Hari ahandi habaye ikibazo nk’iki cy’amatara mu Rwanda?

Yego! Iki kibazo cyarabaye tariki ya 23 Nzeri 2017 mu mukino wa Super Coupe wahuzaga Rayon Sport na APR FC i Rubavu. Icyo gihe umuriro warabuze, umukino usubikwa ugeze ku munota wa 63, Gikundiro yatsinze ibitego 2-0.

Icyo gihe FERWAFA yanzuye ko umukino ukomeza nyuma y’iminsi ine, ukinwa tariki ya 27 Nzeri 2017, hakinwa iminota 23 yari isigaye.

Ikibazo nk’iki kandi cyaherukaga kugaragara mu ku mukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Rwanda Premier League, APR FC yari yakiriyemo Gasogi United, aho Générateur yanze kwakira ku gihe bituma uyu mukino ukererwaho iminota 36.

Icyo gihe Générateur yaje kugira ikibazo cya ‘court- circuit’, umukino urasubikwa, usubukurwa bukeye bwaho, hakinwa iminota yari isigaye.

Mu 2017, umukino wa Super Coupe wahuzaga APR FC na Rayon Sports i Rubavu warasubitswe kubera ibura ry'umuriro
Ikibazo cy'amatara kandi cyanagaragaye ku mukino w'Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona wahuje APR FC na Gasogi

Byashoboka ko umukino wakongera gukinwa?

Yego birashoboka cyane ariko byasaba kwigiza amatariki inyuma kuko muri iyi minsi imikino ni myinshi kandi iregeranye cyane.

Bivuze ko mu gihe byaba, umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro wari uteganyijwe tariki ya 1 Gicurasi 2025 ushobora kwigizwa inyuma.

Ikibazo cy'amatara yo kuri Stade ya Huye cyatumye umukino wa Mukura na Rayon Sports usubikwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .