00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibibazo bidafitiwe ibisubizo ku buyobozi bw’Ikipe ya APR FC

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 13 March 2025 saa 10:41
Yasuwe :

Ikipe ya APR FC isigaje imikino iri hagati ya 13 na 12 bitewe n’aho izagera mu Gikombe cy’Amahoro, ngo isoze umwaka w’imikino wa 2024/25, umwaka muri rusange utaranyuze abakunzi bayo nk’uko bari babyiteze.

Ni umwaka watangiranye icyizere kuri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, nyuma yaho ishoye agera kuri miliyoni y’Amadolari ku isoko ry’igura n’igurisha ikazana abakinnyi bari bitezweho gutanga umusaruro urenze uwo yari yabonye mu mwaka w’imikino wabanje.

Byarangiye nta musaruro udasanzwe bagaragaje, ndetse Komite Nyobozi yari iriho ikuriwe na Col (Rtd) Karasira Richard iza kuvaho, ni na nyuma y’uko bwa mbere mu mateka y’iyi kipe yatewe mpaga muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere. Iyi komite yasimbuwe n’iya Brig Gen Deo Rusanganwa ari na yo ibazwa ibi bibazo byose.

Derby ntabwo yateguwe uko bikwiye mu kibuga no mu bafana

Uretse umukino utaryoheye ijisho nubwo wari wahuruje itangazamakuru mpuzamahanga, Derby y’Imisozi 1000 yanenzwe kuba itarateguwe ku buryo yari bwerekane koko isura ya ruhago Nyarwanda nk’uko bisanzwe.

Bitandukanye n’umukino ubanza, kuri Stade Amahoro abakunzi ba ruhago ntabwo babonye ibibashimisha nk’uko byari byagenze ku mukino ubanza. Abahanzi bazanywe impitagihe, amajwi ntabwo yari meza, abafana ntabwo bari benshi muri Stade Amahoro.

Ese byasaba gusubira inyuma imyaka ingahe ngo ubone igihe Rayon Sports na APR FC zahuye Stade “iyo ari yo yose” ntiyuzure?

APR FC ntabwo byibura yigiye ku byo Rayon Sports yari yakoze itegura umukino ubanza ngo ibisubiremo cyangwa ikore ibirenze nka “Club Giant”. Umukino wari mubi mu kibuga no hanze yacyo.

Mu kibuga na ho, wakwibaza icyo APR FC yakoze ngo itsinde Derby nk’umukino wari buyiheshe umwanya wa mbere.

Amakuru IGIHE ifite ni uko abakinnyi ntabyo bemerewe bidasanzwe, nubwo bizwi ko iyo batsinda batari bubure agahimbazamusyi. Ako gahimbazamushyi ariko mbere y’umukino ntikavuzwe, mu gihe mukeba bari bukine yajyanywe kure, buri mukinnyi yemererwa ibihumbi 500 Frw, byarangiye atahanye 200.000 Frw nyuma yo kunganya.

APR FC yateguye umukino wa Derby nk’itegura undi uwo ari wo wose, iwutegura nk’iwutegurira muri Stade iyo ari yo yose.

Yibagiwe ahari ko igiye guhura na Rayon Sports iyoboye Shampiyona muri Stade Amahoro.

APR FC yaba ifite ikibazo cy’amikoro muri iyi minsi?

Amakuru yari amaze iminsi avugwa hirya no hino, ni uko iyi kipe yaba ifitiye abakinnyi ibirarane by’imishahara.

Ibyo ntabwo ari byo na gato, kuko IGIHE ifite amakuru ko abakinnyi ba APR FC bahemberwa igihe kandi ko amafaranga y’ukwezi gushize bayabonye kutararangira. Ibi ni urucabana muri Nyamukandagira.

Aha ariko, amakuru atugeraho avuga ko mu gutegura uyu mukino iyi kipe ishobora kuba yaragonzwe n’amafaranga yo ku ruhande yagombaga gukoreshwa mu kuyamamaza no kuzana abashyushyarugamba.

Ibi, bivugwa ko hari abegerewe bakabwirwa ko bazishyurwa nyuma bakanga bakabivamo, ari na yo ntandaro yo gutangaza abahanzi bazaririmba habura amasaha make ngo umukino ukinwe.

Ntibisanzwe!

Darko Nović ni igishyitsi kitanyeganyezwa?

Abafana b’Ikipe ya APR FC ntabwo bemera Darko Nović, abakinnnyi b’iyi kipe ntabwo bamwemera ndetse n’iyo uganiriye n’abayobozi ku ruhande bakubwira ko batamwemera, gusa uyu mutoza umunsi ku munsi akomeje gutoza yemye.

Amakuru IGIHE ifite ni uko mbere ya Derby, hashize icyumweru abakinnyi na Komite basaba uyu mutoza kuzakinisha Seidu Dauda Yassif kubera ko mu myitozo yabaga ari ku ntebe y’abasimbura.

Ibi yabiteye utwatsi.

Umukino ku wundi, yagiye agaragaza ko atari ku rwego rwa APR FC nubwo rwose byarangira yegukanye Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro, ariko ibyo ntibihagije ngo yemeze abakunzi ba ruhago mu Rwanda.

Nta minsi ishize ikipe ikinamo Kapiteni w’Amavubi, Al Ahly Tripoli, isezereye umutoza wayo Didier Gomes Da Rosa kubera gukina nabi nubwo yari iya mbere kandi imaze kwinjizwa ibitego bitatu gusa.

APR FC nk’ikipe yubashywe mu karere, yashoye atagira ingano mu bakinnyi, ntabwo ifite ubushobozi bwo gusezerera umutoza bakumvikana ibyo bamuha mu bisigaye ku masezerano ye?

Mu gihe bidakunze ko yasezererwa, ese ubuyobozi nta jambo bumufiteho ku buryo yahindura imikinire idahwitse agaragaza cyangwa ngo yumve inama agirwa n’abakinnyi bakuru muri iyi kipe.

Niba bizwi ko adakina neza, akaba atasezererwa, akaba atagirwa inama, akaba atashyirwaho igitsure… Amaherezo ni ayahe?

Ubuyobozi bwa APR FC burasabwa byinshi ngo umwaka w'imikino uzanyure abafana
Nyuma ya Derby y'Imisozi 1000, Darko Nović, yashimagije Kapiteni wa mukeba w'ikipe atoza, Muhire Kevin
Abakinnyi ba APR FC bari mu batishimiye imitoreze ya Darko Nović

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .