00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibanga ryo kwitwara neza, gutoza Rayon Sports no guhagarikwa na Rutsiro FC: Ikiganiro na Gatera Moussa (Video)

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 7 May 2025 saa 05:16
Yasuwe :

Mu minsi ishize, Umutoza wa Rutsiro FC, Gatera Moussa yagarutsweho cyane mu itangazamakuru nyuma yo guhagarikwa n’iyi kipe yamushinjaga umusaruro nkene, ubwo yanyagirwaga na APR FC ibitego 5-0.

Nyuma yo gusubizwa mu kazi, IGIHE yaganiriye na we agaruka ku ngingo zitandukanye zirimo ibanga ryo kwitwara neza n’ibindi.

Abajijwe uko byagenze ngo asubizwe mu kazi, Gatera yavuze ko ubuyobozi bwabonye ko bwakoze amakosa.

Ati “ Bampaye ibaruwa impagarika kubera ibyo batekerezaga bitaribyo nanjye nagerageje kubasobanurira. Bavugaga umusaruro nkene kandi ntabwo wawumbaza mu mukino umwe kandi bikorwa nyuma ya Shampiyona nk’uko amasezerano abivuga.”

Yakomeje agira ati “Ikindi avuga ko ngomba kuza mu makipe 10 ya mbere none turi mu atanu, niyo mpamvu rero babonye ko bakoze amakosa barangarura.”

Nubwo habayeho kutumvikana mu minsi ishize ariko Rutsiro FC ni imwe mu makipe ahagaze neza muri uyu mwaka cyane ko yazamutse mu Cyicico cya Mbere none ikaba iri mu makipe atanu ya mbere.

Ntabwo ari inshuro ya mbere Gatera abikoze kuko ubwo yari afite Espoir FC yitwaye neza ndetse n’umwaka wa mbere muri Gorilla FC.

Abajijwe ibanga ryo kwitwara neza kuko atari ugutsinda gusa ahubwo ikipe ze ziba zinakina umukino mwiza, yavuze ko nta kidasanzwe ari ugushyira ibintu ku murongo no guha abakinnyi icyizere.

Ati “ Nta banga rikomeye ririmo, icya mbere ni ugushyira ibintu ku murongo. Iyo ngiye kugura abakinnyi ndeba ababasha kujya muri filozofiya yanjye, icya gatatu ni ugufasha abakinnyi kuzamura urwego, ikindi ni imibanire myiza n’abakinnyi.”

APR FC na Rayon Sports zikomeye mu Rwanda ntabwo zikunze guha icyizere abatoza b’abanyarwanda cyane ko imyaka ibaye myinshi zitozwa n’abanyamahanga.

Gatera abajijwe niba abanyarwanda bari ku rwego rwo gutoza aya makipe ahiga andi mu gihugu, yagaragaje ko uretse kuyatoza ahubwo ari nayo aba yoroshye kurusha ayo basanzwe babarizwamo.

Ati “ Amakipe yoroshye gutoza ni Rayon na APR FC kuko bakuzanira abakinnyi beza, iyo ubizi rero ukora ku bintu bike. Amakipe yacu niyo agoye cyane ariko ariya azana abakinnyi bafite ubushobozi, basanzwe bakina bityo filozofi yawe kumvikana biroroha.”

Yakomeje agira ati “Aya makipe mato aragoye cyane kuko asaba gukora byose, nta bushobozi ariko ariya aba afite ubushobozi ku buryo akuzanira umukinnyi ushoboye. Abatoza bose b’abanyarwanda bari mu Cyiciro cya Mbere bafite ubushobozi bwo gutoza aya makipe makuru.”

Hari abavuga ko aho Gatera aho yanyuze ahava nabi, ibyo ahakana yivuye inyuma.

Ati “ Ni ukubeshya kuko muri Espoir FC nasoje amasezerano ntabwo navuyeyo nabi. Mu mwaka wa kabiri muri Gorilla FC hari aho byageze biranga ariko ntabwo byanturutseho kuko ubuyobozi ni bwo bwiguriye abakinnyi. Icyo gihe rero biba bigoye ngo abakinnyi bazumve filozofi yanjye.”

Gatera azasubukura akazi, asura Rayon Sports ku wa Kane, tariki ya 8 Gicurasi 2025, mu mukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.

Abajijwe uko ikipe yiteguye, yavuze ko abakinnyi bose bameze neza kandi nta gitutu bafite.

Ati “ Twiteguye neza nk’uko twitegura indi mikino kuko yose ni amanota atatu. Twatsinzwe umukino uheruka ariko ni ruhago. Tumeze neza, turi mu mwuka mwiza.”

Gatera kandi yagaragaje ko Shampiyona y’uyu mwaka ikomeye kurusha iziheruka kuko ntakirasobanuka mu gihe ibura imikino itanu ngo irangire.

Ati “ Shampiyona y’uyu mwaka irakomeye cyane kuko kugeza ubu nta kipe iramenyekana itwara igikombe. Ubu hari amakipe agera kuri arindwi ataramenya izamanuka.”

Yakomeje avuga ko ibi ari umusaruro mwiza wo kongera abanyamahanga bityo bikomeje utyo yazarushaho kuba nziza.

Ati “Kongera umubare w’abanyamahanga ntekereza ko aricyo cyatumye ikomera. Nibakomeza kongeramo abandi izarushaho gukomera ndetse binakomeza abakinnyi b’abanyarwanda. Ikindi ubushobozi bwiyongereye yarushaho gukomera cyane.”

Kugeza ku munsi wa 25 wa Shampiyona, Rutsiro FC iri ku mwanya gatanu n’amanota 37 inganya na Police FC ya kane.

Umutoza Gatera Moussa yavuze ko yasubijwe mu kazi nyuma y'aho ubuyobozi bubonye ko bwibeshye
Gatera Moussa yagaragaje ko abatoza b'abanyarwanda bafite ubushobozi bwo gutoza APR na Rayon Sports
Gatera Moussa yavuze ko kwigurira abakinnyi kw'abayobozi ba Gorilla FC aribyo byatumye umusaruro uba mubi mu mwaka wa kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .