Manchester City yatwaye igikombe cya gatandatu cya shampiyona kuva yakwitwa Premier League.
Ku rundi ruhande, mu makipe atandukanye, abakinnyi basoje amasezerano basezeye. Barimo Angel Di Maria wakiniraga Paris Saint Germain, Paulo Dybala (Juventus), Oleksandr Zinchenko n’abandi.
Divock Origi yasezewe na Liverpool
Divock Origi wakiniraga Liverpool yasezeweho nyuma yo gusoza urugendo rwe muri iyi kipe yabuze igikombe ku munota wa nyuma.
Origi yari amaze imyaka ine muri Liverpool, ikipe atabonyemo umanya uhagije wo gukina bityo akaba yahisemo kujya gushaka amahirwe ahandi.

Zlatan Ibrahimović yisanzuye atumura itabi imbere y’abafana
Mu Butaliyani, AC Milan yatwaye igikombe cya 19 cya shampiyona itsinze Sassuolo ibitego 3-0 ku munsi wa nyuma.
AC Milan yaherukaga igikombe mu mwaka w’imikino 2010-2011, yagitwaye mu rugendo yafashijwemo n’abakinnyi barimo Zlatan Ibrahimović.
Mu kwishimira ibyagezweho, Zlatan yatumuye cigar ari hagati mu kibuga.
Zlatan w’imyaka 40 amaze imyaka ibiri muri AC Milan, ikipe yavuze yagombaga kuyifasha gutwara igikombe.

Ibibazo bya Ukraine n’u Burusiya byarijije Oleksandr Zinchenko
Ubwo Manchester City yari imaze kwegukana igikombe cya shampiyona, myugariro wayo, Oleksandr Zinchenko yasutse amarira ababazwa n’ibibazo bene wabo bo muri Ukraine barimo.


Angel Di Maria yasezeye i Paris
Kuwa Gatandatu ubwo Paris Saint Germain (PSG) yari imaze gusoza shampiyona inyagira Metz ibitego 5-0, Angel Di Maria yasezeye ku bakunzi b’iyi kipe.
Nyuma y’imyaka irindwi yari amaze muri PSG, Di Maria yafashe umwanzuro wo gusezera muri iyi kipe akaba ashobora kujya muri Juventus yo mu Butaliyani.

Olivier Giroud mu byishimo
Nyuma yo gutandukana na Chelsea mu 2021, Olivier Giroud yafashije AC Milan gutwara igikombe cya Shampiyona y’u Butaliyani.
Mu kwishimira intsinzi, Giroud yakikiye icupa rinini rya Champagne mu gihe abakinnyi bagenzi be bari birukankanye igikombe.

Mohamed Salah na Heung-Min Son basangiye igihembo
N’ubwo Liverpool yabuze igikombe ku mukino wa nyuma, Mohamed Salah yahawe igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi (23) anganya na Heung-Min Sun wa Tottenham.
Uretse gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona, Salah yatanze imipira 13 yabyaye ibitego.


Alisson Becker na Ederson Moraes banganyije imibare
Umunyezamu wa Liverpool, Alisson Becker na Ederson Moraes wa Manchester City basangiye igihembo cy’umunyezamu wamaze imikino myinshi atinjizwa igitego (Golden Gloves) [20].
Manchester City yatwaye igikombe, Liverpool isoza ku mwanya wa kabiri.


Erling Haaland ashobora kuzambikwa nimero 15
Mu minsi ishize nibwo ikipe ya Manchester City yemeje ko yamaze kugura rutahizamu, Erling Braut Haaland wari umaze imyaka ibiri muri Borussia Dortmund.
Borussia Dortmund yarabyemeye inamusezera nyuma y’uko hari hasojwe Shampiyona y’u Budage.
Kuri iki Cyumweru ubwo Manchester City yari imaze gutwara igikombe, hagaragaye umuntu wari ufite umwenda wanditseho umubare 15 handitseho amazina y’uyu rutahizamu.
Ibi byaketswe ko Haaland azarangwa n’umubare 15 ku myenda ye. Bihuzwa no kuba nta mukinnyi wambara iyi nimero muri Manchester City.
Gusa kandi amakuru atangwa n’ibinyamakuru bitandukanye avuga ko mu gihe Gabriel Jesus yava muri Manchester City, nimero 9 yambara yahabwa Halaand.
Abakinnyi ba RB Leipzig basutse inzoga ku mutoza wabo
Kuwa Gatandatu tariki 21 Gicurasi, ikipe ya RB Leipzig yatwaye igikombe cy’igihugu cy’u Budage nyuma yo gutsinda SC Freiburg penaliti 4-2.
RB Leipzig yatwaye igikombe kuri penaliti nyuma y’uko umukino wari warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Ubwo Umutoza wa Leipzig, Christian Streich, yari asoje kuganira n’abanyamakuru, abakinnyi be bamusanze aho byaberaga, bamusukaho inzoga z’ibyishimo.
RB Leipzig izahura na Bayern Munichen tariki 28 Gicurasi 2022 mu mukino w’igikombe kiruta ibindi mu Budage. Bayern Munchen niyo yatwaye igikombe cya shampiyona.
Umukino w’igikombe kiruta ibindi mu gihugu runaka, uhuza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona n’iyatwaye igikombe cy’igihugu.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!