Lloris w’imyaka 36 yasezeye muri iyi kipe tariki 9 Mutarama 2023, nyuma yo kuyikinira imikino 145, bimugira umukinnyi wa mbere wayikiniye imikino myinshi.
Uyu mugabo wari usanzwe ari kapiteni yatangaje ko atewe ishema no gusezera yaratanze byose yari afite.
Ati “Nafashe umwanzuro wo gusezera mu ikipe y’igihugu ntewe ishema n’uko natanze byose narimfite. Ndatekereza ko ari ingenzi kubitangaza mbere y’amezi abiri n’igice ngo dutangire imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’u Burayi 2024.”
Yakomeje avuga ko ari igihe cyiza cyo guha umwanya abakiri bato. Ati “Nabivuze kenshi ko mu ikipe y’igihugu nta muntu kampara. Igihe kiragera ukajya ku ruhande ugatanga umwanya. Hari abanyezamu benshi biteguye nka Mike Maignan.”
Uyu mugabo yongeyeho ko agiye kare kugira ngo abone indi myaka mike agikina ku rwego rwo hejuru.
Isezera rya Lloris rije nyuma y’ibyumweru bitatu atsindiwe ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi 2022 na Argentine.
Uretse kuba ariwe mukinnyi wahamagawe inshuro nyinshi mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa (145) ni nawe wambaye igitambaro cya kapiteni inshuro nyinshi (121). Lloris yatwaye igikombe cy’Isi, igikombe cy’u Burayi ndetse na UEFA Nations league.
Umukino wa mbere yawukinnye mu 2008 mu mukino wa gicuti u Bufaransa bwakinnye n’ikipe y’igihugu ya Uruguay.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!