00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Heroes na Gicumbi FC zizafungura Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 10 Ugushyingo 2022 saa 05:17
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ingengabihe ya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri ruhago, biteganyijwe ko izatangira Heroes icakirana na Gicumbi FC.

Iyi ngengabihe yagiye hanze ku wa 10 Ugushyingo 2022, yerekana ko Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Rwanda izatangira ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Ugushyingo 2022.

Iyi shampiyona isanzwe ikinwa mu buryo bw’amatsinda, igabanyijemo abiri arimo amakipe 10, buri yose izakina imikino ibiri harimo ubanza n’uwo kwishyura mbere y’uko azitwara neza azakomereza mu cyiciro gikurikiraho.

Nyuma y’imikino y’amatsinda, amakipe ane ya mbere muri buri ryose azakina iyo gukuranwamo ‘‘Playoffs’’, ari na yo izatanga amakipe abiri agomba kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere.

Muri uyu mwaka w’imikino bitandukanye n’imyaka ishize, amakipe abiri ya nyuma muri buri tsinda na yo azakina ‘‘playoffs’’ zo guhatanira kutamanuka mu cyiciro cyo hasi aho buri kipe izagenda ihura n’iyindi.

Amakipe ari mu Itsinda rya Mbere arimo Etoile De L’est, La Jeunesse, Vision Fc, Ivoire Olympic, Vision Jeunesse Nouvelle, Interforce, As Muhanga, Aspor, Impeesa Fc na Kirehe Fc.

Mu Itsinda rya Kabiri harimo Gicumbi Fc, Alpha Fc, Nyanza Fc, Heroes Fc, Amagaju Fc, The Winners Fc, Intare Fc, Rugende Fc, Gasabo na Espérance.

Aya makipe yose uko ari 20, azakina imikino yayo ibanza mu gihe cy’amezi abiri, kuko shampiyona izatangira ku wa 12 Ugushyingo 2022, igasozwa tariki ya 11 Mutarama 2023.

Iyi mikino izabera ku bibuga byateganyijwe ku buryo bitazabangamira imikino y’icyiciro cya mbere, kandi yose izajya iba saa Cyenda.

Ikipe ya Muhanga FC yagarukiye ku muryango winjira mu cyiciro cya mbere izatangira isura Vision Jeunesse Nouvelle kuri Stade Umuganda mu gihe Gicumbi FC iherutse kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri yo izatangira ikina na Heroes FC kuri Stade ya Bugesera.

Amakipe arimo UR FC, Unity, Akagera, Nyagatare, Pépinière na Kamonyi FC yo ntabwo azakina kuko atujuje ibisabwa biyemerera gukina Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri.

Shampiyona y'Icyiciro cya Kabiri muri Ruhago izatangira ku wa 12 Ugushyingo 2022
Ikipe ya AS Muhanga yagarukiye ku marembo yinjira mu cyiciro cya mbere izahera kuri Vision Jeunesse Nouvelle

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .