Heroes FC yahize kuzamuka mu cyiciro cya mbere ikomeje kwitegura Etoile de l‘Est (Amafoto & Video)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Nyakanga 2019 saa 02:56
Yasuwe :
0 0

Iminota 90 y’umukino wa ½ wo kwishyura uzabera i Ngoma kuri uyu wa Gatatu ishobora gusiga Heroes FC izamutse mu cyiciro cya mbere mu gihe izaba yakiriwe na Etoile de l’Est yari yatsinzwe ibitego 2-0 mu mukino ubanza wabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Heroes FC y’abakinnyi bakiri bato ikomeje kwitegura uyu mukino wo kwishyura, aho iri gukorera imyitozo ku kibuga cy’ibitaka cya Kicukiro mu rwego rwo kwimenyereza ikimeze nk’icyo izakiniraho ubwo izaba yakiriwe na Etoile de l‘Est.

Umutoza w’iyi kipe, Nkeshimana Vianney, yabwiye IGIHE ko imyitozo ari guha abakinnyi be ari ijyanye n’imikinire azakoresha mu mukino uzabera i Ngoma.

Yagize ati ”Imyitozo yacu ni myiza, twakinaga dusatira, twatakaza tukagaruka, tukagerageza no gukina dukora ku mupira gake kuko tuzaba turi ku kibuga cy’indi kipe twirinda gutakaza umupira. None twiteguriye ku kibuga cy’ibitaka kuko n’ikipe tuzahura izatwakirira ku kibuga nk’iki.”

Nkeshimana avuga ko impamba y’ibitego 2-0 yatsinze mu mukino ubanza idahagije, aho ngo intego afite ari ukuzamuka mu cyiciro cya mbere amaze kwereka Etoile de l’Est ko ayirusha.

Ati ”Nta mpamba y’ibitego iba ihagije, turashaka no kongeramo ibindi. Icyo abantu bakwitega ni ukuzamuka. Twayitsindiye iwacu, bibaye byiza twanayitsindira n’iwabo tukayereka ko tuyirusha.”

Kapiteni wa Heroes FC, Nshimiyimana David, yavuze ko intego we na bagenzi be bafite ari ukuzamuka mu cyiciro cya mbere ndetse biteguye no gutsinda umukino wo kuri uyu wa Gatatu.

Ati ”Twiteguye mu buryo bwose bushoboka. Dufite impamba y’ibitego 2-0 kandi twizeye ko hariya tuzahakura n’ibindi bitego, tukabatsindira hariya. Ikibuga ntabwo cyadutera ubwoba kuko n’ubusanzwe turakimenyereye, na twe dukorera ku kimeze nka cyo. Twese turi gutekereza icyiciro cya mbere, ni yo ntego kandi nta kabuza. Ubuyobozi butugenera ishimwe kuva shampiyona itangiye ndetse n’ubu birakomeje.”

Perezida wa Heroes FC, Kanamugire Fidèle, yabwiye IGIHE ko afite icyizere ko ikipe ye izazamuka mu cyiciro cya mbere, ndetse yemeza ko ifite ubushobozi bwo kuharamba.

Ati ”Uriya mukino tuzawutsinda kandi n’ubwo tutawutsinda amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere turayabarira muri 90%. Intego yacu kwari ugutegura abana mu myaka itatu, aba ni bo mbere bazamutse muri academie ya Mayange.”

“Twe nk’Ubuyobozi bwa Heroes nta kibazo dufite. Icyo nakwizeza abantu ni uko nituzamuka nta mpaga tuzaterwa, ubushobozi bwo gufasha abana mu myitozo, mu mikino n’imishahara yabo, iby’ibanze byose bazakenera byose turabifite kandi twabitekerejeho ibyo kuzamuka, ntabwo tuzaba tugiye gutungurana.”

Heroes FC yiganjemo abakinnyi bakiri bato. Umushinga wo kuzamura abana wakozwe n’ubuyobozi bwayo guhera mu 2013 i Masaka, ariko ikipe bafite ubu ikaba iri hamwe guhera mu 2016, aho imaranye imyaka itatu bategurirwa mu ishuri ry’umupira riri i Mayange mu Bugesera.

Undi mukino wa ½ wo kwishyura uzahuza Gasogi United na Sorwathe FC kuri Stade ya Kigali. Umukino ubanza wabereye i Kinihira, Gasogi yawutsinze ku gitego 1-0.

Abakinnyi ba Heroes FC mu myitozo ibanziriza iya nyuma bitegura umukino wo kwishyura bazahuramo na Etoile de l'Est kuri uyu wa Gatatu
Imyitozo yibanze ku gutera mu izamu
Umutoza Nkeshimana Vianney akoresha imyitozo kuri uyu wa Mbere
Heroes yiteguriye ku kibuga cy'ibitaka kimeze nk'icyo izakiniraho i Ngoma
Abakinnyi ba Heroes FC batsinze ibitego 2-0 mu mukino ubanza, bafite icyizere cyo kuzamuka mu cyiciro cya mbere

Amafoto na Video: Hakizimana Alain


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza