00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hegitari 11 zizubakwaho Stade ya Muhanga zamaze kuboneka

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 8 May 2025 saa 01:22
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwatangaje ko bwamaze gutanga ubutaka bungana na hegitari 11 buzubakwaho Stade nshya izaba yakira abafana ibihumbi 40.

Ku wa Gatatu tariki ya 7 Gicurasi 2025 ni bwo AS Muhanga yatsinze La Jeunesse FC ibitego 2-1, izamuka mu Cyiciro cya Mbere yaherukagamo mu 2020/21.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yavuze ko ibisabwa ku ruhande rw’akarere, byamaze gukorwa.

Yagize ati “Abaturage barishyuwe. Icyo twasabwaga nk’akarere ni ubutaka kandi twarabutanze kuri Minisiteri ya Siporo na FERWAFA, bungana na hegitari 11. Agaciro k’amafaranga yahawe abaturage arenga miliyoni 800 Frw.”

Biteganyijwe ko iyi stade izubakwa i Shyogwe, ikazajya yakira abafana ibihumbi 40.

Mu gushaka kumenya aho uyu mushinga ugeze, IGIHE yaganiriye n’Umunyambanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Uwayezu François Régis, avuga nihagira igikorwa bizatangazwa.

Nubwo bimeze bityo, ubwo uyu mushinga watangazwaga, byari biteganyijwe ko uzuzura mu 2028.

Iyi stade, ni imwe mu zo Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) zemereye abanyamuryango bayo.

Ntabwo ari iyi stade gusa kuko hazanubwa n’iya Nyanza, mu gihe Stade ya Kigali izavugururwa ndetse n’iya Huye ikongerwamo imyanya 2100.

Stade nshya ya Muhanga isazimbura isanzwe bigaragara ko yashaje
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yavuze ko ubutaka buzubakwaho stade nshya ya Muhanga bungana na hegitari 11
Muri uyu mushinga, Stade ya Huye izongeramo imyanya 2100

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .