Haruna yabonye ibyangombwa bituma yemererwa gukinira Amavubi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Nzeri 2019 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima yizeye kongera kugaragara mu kibuga yambaye umwambaro w’ikipe y’igihugu, nyuma y’uko Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda rumuhaye ibyangombwa bikosoye, bigaragaza igihe yavukiye.

Niyonzima watangiye gukinira Amavubi makuru mu 2007, ntabwo yemerewe gukina amarushanwa ya CAF na FIFA nyuma y’uko hagaragaye ko afite imyirondoro ibiri itandukanye mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.

Uyu mukinnyi yari amaze iminsi akinira ku byangombwa by’uko yavutse mu 1990 mu gihe AS Kigali yamusabiye ibyangombwa byo kuyikinira muri CAF Confederation Cup nk’uwavutse mu 1988.

Uku kudahuza ku myaka y’imyirondoro ye byatumye CAF itamuha ibyangombwa byo gukinira AS Kigali mu mikino nyafurika mu gihe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryahisemo ko atakina kugira ngo bitagira ingaruka mbi mu gihe iki kibazo cyaba kidakemuwe mu buryo bukurikije amategeko.

Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka ni rwo rwagombaga kwemeza igihe cya nyacyo Niyonzima Haruna yavukiye, kikamenyeshwa CAF na FIFA kugira ngo hamenyekane ibyangombwa by’ukuri uyu mukinnyi agomba gukiniraho.

Haruna ntiyakoze imyitozo ya mbere ikaba n’iya nyuma Amavubi yakoreye i Kigali kuri uyu wa Mbere ubwo yiteguraga kujya muri RDC kuko yari yagiye gufata ibyangombwa bye ku Rwego rw’Abinjira n’Abasohoka.

Niyonzima Haruna yavuze ko yiteguye kongera kugaragara mu kibuga kuko ikibazo cye cyamaze gukemuka.

Ati ”Ni umukino nzagaragaramo kuko navuye mu Rwanda ibintu byanjye mbirangije, ntabwo nabona uko mbisobanura 100% ariko ni akabazo gato kari kabayeho ko kwibeshya amatariki ariko ibintu byose byakosotse, igisigaye ni ugufasha ikipe kuko ndi nayo.”

“Ntabwo nigeze ngira ikibazo mu ikipe y’igihugu, habayeho kutamenya ku ikipe yanjye [AS Kigali] mbura ibyangombwa ariko mu ikipe y’igihugu nashoboraga gukina birinda ko byazana ibibazo, dufata umwanya wo kubikemura, ubu nta kibazo gihari cyambuza gukina.”

Kuri uyu wa Kabiri, Mashami Vincent yatangaje ko bizeye kongera kubona uyu mukinnyi mu kibuga mu gihe kitarambiranye kuko yamaze kubona ibyangombwa bikosoye bigomba kwemezwa na CAF.

Ati ”Haruna yabonye pasiporo ye ni yo yaburaga. Igisigaye ni uko twandikira CAF kugira ngo ibyemeze noneho ibishyire mu bubiko ikoresha, ibyangombwa bye byose byuzure kugira ngo tube twakwemererwa kumukinisha n’ikipe ye [AS Kigali] ishobore kumukinisha. Birashoboka [ko ku Cyumweru yaboneka] turacyategereje.”

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, rizamenyeshwa na FERWAFA iyi myirondoro ya nyayo y’uyu mukinnyi kugira ngo yo na FIFA bimwerere kongera gukina imikino mpuzamahanga.

Amavubi y’abakina imbere mu gihugu ari kwitegura umukino ubanza azakirwamo na Ethiopia ku Cyumweru mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun.

Kuri ubu ikipe y’igihugu iri kubarizwa muri RDC,aho izakina umukino wa gicuti n’iki gihugu kuri uyu wa Gatatu saa 19:30 mbere yo kwerekeza muri Ethiopia.

Niyonzima Haruna yamaze kubona ibyangombwa bigomba gutangwa muri CAF
AS Kigali yavuze ko Haruna yavutse mu 1988 bituma atemererwa kuyikinira muri CAF Confederation Cup kuko iyi Mpuzamashyirahamwe yari ifite ko yavutse ko mu 1990
Niyonzima Haruna (wa kabiri ibumoso) ni umwe mu bakinny 23 b'Amavubi bari muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza