Vigoureux yitabye Imana tariki ya 12 Nzeri 2024 azize uburwayi. Uyu mugabo ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kuzamura abakinnyi bakomeye bamenyekanye by’umwihariko abo mu Karere ka Rubavu.
Iri rushanwa rizajya ritegurwa mu gusigasira umurage wasizwe n’uyu mukambwe ndetse n’abandi bari bazwiho kuzamura impano z’abato mu mupira w’amaguru.
Mbere y’iri rushanwa ngarukamwaka habanje gutegurwa iryahariwe kwibuka Vigoureux by’umwihariko ‘Vigoureux Memorial Football Weekend Tribute’ riteganyijwe tariki ya 26 na 27 Ukwakira 2024.
Muri iyi minsi, hazakinwa imikino y’abanyabigwi b’Amavubi ndetse n’ikipe y’abakomoka i Rubavu, aho Vigoureux yakoreraga akazi ‘Les Brésiliens de Gisenyi’.
Uyu mukino uzabanzirizwa n’uw’abato mu rwego rwo kuzamura impano zabo ndetse no gushima uruhare rwa Vigoureux muri Ruhago y’u Rwanda.
Umunsi wa kabiri ari nawo wa nyuma, uzabera i Rubavu, aho imikino izaba ipanze nk’uwabanje.
Bamwe mu bakinnyi bazamuwe na Vigoureux barimo Bishirambona Abdallah, Bizagwira Léandre, Sibomana Abdul, Jean Remy Bitana, Uwacu Jean Bosco, Mutarambirwa Djabil, Nshimiyimana Abouba, Tuyisenge Jacques, Niyonzima Haruna, Bizimana Djihadi, Hakizimana Muhadjiri, Emery Bayisenge n’abandi benshi cyane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!