Haruna akinira Yanga SC kuva mu Ukuboza 2019, aho yari yahawe amasezerano y’umwaka umwe, avuye muri AS Kigali yari amazemo amezi atanu.
Nubwo atabonye umwanya uhagije wo gukina, Haruna Niyonzima yishimiwe n’Umurundi Kaze Cédric utoza Yanga SC, wasabye ubuyobozi kumwongerera amasezerano.
Mu mikino 22 yakiniyemo Yanga SC kuva ayisubiyemo, Niyonzima yatsinzemo igitego kimwe yabonye ku mukino wa Coastal Union.
Niyonzima Haruna akinira Yanga SC ku nshuro ya kabiri dore ko bwa mbere yayerekejemo, hari mu 2011 ubwo yari avuye muri APR FC
Mu myaka itandatu yakiniye iyi kipe ikunzwe n’abatari bake muri Tanzania, Haruna yatwaranye na Yanga SC ibikombe bine bya shampiyona, igikombe kimwe cya CECAFA Kagame Cup n’ibikombe bibiri bya ‘Charity Shield’.
Yanagize kandi uruhare rukomeye mu kugeza iyi kipe mu matsinda ya CAF Confederations Cup mu 2016.
Yayivuyemo mu 2017, yerekeza muri mukeba, Simba SC, ayifasha gutwara ibikombe bibiri bya Shampiyona ya Tanzania, anagira uruhare rukomeye mu kugeza iyi kipe y’umuherwe Mohammed Dewji muri ¼ cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League).
Kujya muri Simba SC k’uyu Kapiteni w’Amavubi ntibyashimishije abafana ba Yanga SC batwitse umwenda uriho nomero umunani yambaraga.
Byari byitezwe ko ashobora gusubira muri Yanga SC ubwo yatandukanaga na Simba SC muri Kamena uyu mwaka, ariko AS Kigali ibasha kumvikana na we, imusinyisha umwaka umwe.
Niyonzima ufite ibyangombwa akiniraho bigaragaza ko yavutse mu 1990, yamenyekanye akinira Etincelles FC mu 2005, ahava ajya muri Rayon Sports yakiniye hagati ya 2006 na 2007 mbere y’uko ajya muri APR FC yakiniye imyaka ine akajya muri Tanzania mu 2011.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!