00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haruna Niyonzima yasubiye muri AS Kigali nyuma y’umwaka n’igice

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Nyakanga 2021 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, Haruna Niyonzima, yasubiye muri AS Kigali nyuma yo kuyivamo mu Ukuboza 2019, aho yari amaze umwaka umwe n’igice akinira Yanga SC yo muri Tanzania.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Nyakanga, AS Kigali yatangaje ko yamaze gusinyisha Haruna Niyonzima wigeze kuyibera Kapiteni mu 2019.

Ibinyujije kuri Twitter, iyi Kipe y’Umujyi wa Kigali yagize iti “Twishimiye gutangaza ko Haruna Niyonzima yaje mu ikipe. Ikaze na none muri AS Kigali.”

Niyonzima yakinnye bwa mbere muri AS Kigali hagati ya Nyakanga n’Ukuboza 2019, ayifasha kwegukana igikombe cya Super Coupe itsinze Rayon Sports mu gihe yayivuyemo asubiye muri Young Africans yo muri Tanzania.

Umukino we wa nyuma muri Yanga SC yawukinnye tariki ya 15 Nyakanga, azasezerwa ku munsi yitiriwe n’iyi kipe yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tanzania ubwo yakinaga na Ihefu FC.

Gukinira Yanga SC mu mezi 18 ashize, byari inshuro ya kabiri dore ko bwa mbere yayerekejemo, hari mu 2011 ubwo yari avuye muri APR FC.

Mu myaka itandatu ya mbere yakiniyemo iyi kipe ikunzwe n’abatari bake muri Tanzania, Haruna yatwaranye na Yanga SC ibikombe bine bya shampiyona, igikombe kimwe cya CECAFA Kagame Cup n’ibikombe bibiri bya ‘Charity Shield’.

Yanagize kandi uruhare rukomeye mu kugeza iyi kipe mu matsinda ya CAF Confederations Cup mu 2016.

Yayivuyemo mu 2017, yerekeza muri mukeba, Simba SC, ayifasha gutwara ibikombe bibiri bya Shampiyona ya Tanzania, anagira uruhare rukomeye mu kugeza iyi kipe y’umuherwe Mohammed Dewji muri ¼ cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League).

Kujya muri Simba SC k’uyu Kapiteni w’Amavubi ntibyashimishije abafana ba Yanga SC batwitse umwenda uriho nomero umunani yambaraga.

Byari byitezwe ko ashobora gusubira muri Yanga SC ubwo yatandukanaga na Simba SC muri Kamena 2019 ariko AS Kigali ibasha kumvikana na we, imusinyisha umwaka umwe nubwo yayikiniye amezi atandatu gusa.

Niyonzima wavutse mu 1990 nk’uko bigaragara ku byangombwa akiniraho, yamenyekanye akinira Etincelles FC mu 2005, ahava ajya muri Rayon Sports yakiniye hagati ya 2006 na 2007 mbere y’uko ajya muri APR FC yakiniye imyaka ine akajya muri Tanzania mu 2011.

Yiyongereye ku bandi bakinnyi bashya AS Kigali yamaze kugura barimo Ntwari Fiacre (umunyezamu), Rukundo Denis, Rugwiro Hervé, Mugheni Kakule Fabrice, Buteera Andrew (yatiwe muri APR FC), Uwimana Guillain na Niyibizi Ramadhan.

Myugariro Bayisenge Emery na we ari mu biganiro byo kongera amasezerano muri iyi kipe izahararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

Niyonzima wari umaze umwaka umwe n'igice akinira Yanga SC, yasubiye muri AS Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .