Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu kiganiro kirambuye yagiranye na Kiss Fm ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Nzeri 2024, bigendanye n’ubuzima bwe nk’umukinnyi ndetse no hanze y’ikibuga.
Niyonzima ni umwe mu bakinnyi bakunze kugarukwaho bigendanye n’imyaka yaba afite cyane cyane ko ari umwe mu bamaze igihe kirekire mu mupira w’u Rwanda kandi agifite n’imbaraga.
Muri iki kiganiro yavuze ko yishimira ko umwana we ashobora kumufasha buri kimwe cyose nyuma yo kuba yaranarangije amashuri.
Ati “Yego, umwana wanjye mukuru afite imyaka 20 arangije amashuri yisumbuye. Ashobora kuntegurira imyenda yo kwambara, hari utuntu twinshi ashobora kunkorera nyine nkumva nanjye ndi umubyeyi ndishimye kandi nta pfunwe binteye.”
Haruna w’imyaka 34 kugeza ubu yamaze gusezera gukinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatangiye gukinira mu 2006 ndetse akaba ari nawe mukinnyi wayikiniye imikino myinshi irenga 110, mu gihe agishakisha indi yakinira nyuma yo gutandukana na Rayon Sports.
Uyu mugabo nyuma yo kuba umukinnyi akaba ashobora kuyoboka inzira y’ubutoza kuko kugeza ubu afite Licence C itangwa n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!