00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haruna Niyonzima wasezeye mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ azibukirwa ku ki?

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 10 September 2024 saa 12:18
Yasuwe :

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, Haruna Niyonzima, yatangiye kugaragaza ko ari kugenda abyina avamo asigira inkoni barumuna be bagihanyanyaza ngo bagere nk’aho yageze.

Uyu ni umukinnyi utazibagirana mu mateka ya ruhago mu Rwanda kuko yakozemo byinshi ndetse anayifasha mu bihe bitandukanye haba mu kibuga no hanze yacyo.

Haruna udaheruka kuba yagirirwa icyizere cyo kongera gukinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yamaze gutangaza ko yasezeye atazongera kuyikinira nubwo uko yagiye atari ko yabyifuzaga.

Mu kiganiro yagiranye na B&B FM Kigali, yagize ati “Narasezeye ariko numvaga atari ko byari bikwiye kugenda nkurikije uko abandi basezera mu bindi bihugu. Nifuzaga gutegura umukino ngasezera Abanyarwanda kuko baranshyigikiye cyane.”

Nyuma y’aya magambo twatekereje ku rugendo rwe yagize kuva yatangira guhagararira Abanyarwanda mu mupira w’amaguru mu bihe bitandukanye haba ku mikino rwakiriye cyangwa iyabereye hanze.

Yatangiye gukinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu 2006 ariko ahera mu ikipe y’abakiri bato cyane ko yari akiri umwana.

Urwego yagaragaje mu ishuri yatangiye gukiniraho ruhago rya College Inyemeramihigo aho yabifatanyaga n’amasomo, ryamugaragarije abatoza bakomeye bituma yisanga muri Etincelles FC.

Ntibyatinze mu 2007 Rayon Sports iramubenguka ihita imukura mu Karere ka Rubavu, ajya gukomereza umupira mu Mujyi wa Kigali aho yatangiye kumva ko uzamutunga ndetse ukanamugeza ku nzozi ze.

Muri uwo mwaka umutoza w’Ikipe y’Igihugu icyo gihe, Josip Kuže, witabye Imana mu 2013, yaramuhamagaye amuha amahirwe yo gutangira gukinira ikipe nkuru y’Amavubi.

Ku mukino wa mbere yagaragayemo, yahise yinjiza ibitego bibiri abitsinze Guinée Équatoriale mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro, kimwe ku munota wa 57 ndetse n’ikindi ku wa 77.

Uwo mukino awufata nk’uw’amateka mu rugendo rwe rwa ruhago kuko gukinira ikipe y’igihugu ugahita unatsinda igitego bigaragaza ubuhanga no gukora cyane.

Ku myaka 34 yakiniye Ikipe y’u Rwanda imikino irenga 110 kuko ari mu bakinnyi bake ku Isi babashije kubikora mu makipe y’ibihugu byabo.

Niyonzima wari umenyerewe mu kibuga hagati, yakunze gufasha bagenzi be kuba batsinda ibitego ariko na we ntiyari kwiburira kuko yayitsindiye ibigera kuri bitandatu.

Mu myaka 17 mu ikipe y’igihugu kandi yayibayemo nk’umujyanama w’abakinnyi bagenzi be by’umwihariko igihe yari amaze gukura kuko yabaye kapiteni wayo igihe kinini mbere yo guha igitambaro abandi barimo na Bizimana Djihad ugifite kugeza ubu.

Umwanya mwiza (64) u Rwanda rwagize ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, ni igihe Haruna yari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu mu 2015.

Umutoza Torsten Spittler aherutse kumuhamagara mu bakinnyi bagombaga gukina na Madagascar na Botswana ariko ntiyashima urwego rwe ku buryo bakomezanya.

Gukina n’amakipe akomeye n’imikino myiza mu Amavubi byatumye amakipe yo muri Tanzania amubenguka harimo Young Africans na Simba SC yakiniye bituma aba ikimenyabose muri Afurika.

Usibye Rayon Sports na Etincelles FC yakiniye mu Rwanda, yanyuze no muri APR FC hagati ya 2007 na 2011, akinira AS Kigali na Al Ta’awon yo muri Libya.

Imbaraga ze no kwitanga byatumye akomeza gukina ndetse akaba ari na we wenyine ukibishora ugereranyije na bagenzi be bakinanaga mu 2009 mu Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 20.

Uyu mukinnyi uherutse gutandukana na Rayon Sports atari amaze kabiri kubera ko ikipe itubahirije amasezerano nko kumuha amafaranga ye, agaragaza ko yifuza kuzaba umutoza naramuka ahagaritse ruhago burundu.

Haruna afite impamyabushobozi yo ku rwego rwa C yabonye muri 2019, itangwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).

Haruna Niyonzima wanditse amateka mu Amavubi yasezeye ayisigiye amateka
Haruna yashimiwe kuba ari we mukinnyi warengeje imikino 100 mu Ikipe y'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .