Haruna Niyonzima azongera kugaragara mu kibuga mu mwaka w’imikino wa 2020/21

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Nyakanga 2020 saa 09:23
Yasuwe :
0 0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Haruna Niyonzima ukinira Yanga SC yo muri Tanzania, yagize imvune izatuma adakina imikino isigaye ngo umwaka w’imikino wa 2019/20 urangire.

Umutoza Mukuru wa Yanga, Umubiligi Luc Eymael, yemeje ko ikipe iye izakina imikino isigaye idafite Haruna Niyonzima na Mapinduzi Balama, bazongera gukina muri Shampiyona itaha ya 2020/21.

Aba bakinnyi bombi bakina hagati, bagize uruhare mu bitego bitanu muri Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino wa 2019/20: Niyonzima yatsinze igitego kimwe, naho Mapinduzi atsinda bitatu, atanga n’umupira umwe wavuyemo ikindi gitego.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Luc Eymael yemeje ko bombi bafite imvune zizatuma batajya mu kibuga kugeza Shampiyona irangiye.

Ati "Ntabwo nzaba ndi kumwe na Haruna na Mapinduzi kandi sinzaba mbafite mu mikino isigaye kugeza muri shampiyona itaha kuko bafite imvune, bityo ndizera ko nibakira neza bazasubira mu kibuga muri shampiyona itaha."

Niyonzima afite imvune yo mu ivi, yagize mu mukino wa shampiyona ikipe ye yakinnye na Biashara United.

Nyuma yaho yakinnye umukino wa ½ mu gikombe cya Azam Confederation Cup, wabahuje na Simba SC, aho bivugwa ko yagiriye ububabare mu gihe Mapinduzi yavunikiye mu myitozo ubwo Yanga SC yiteguraga gukina na Ndanda FC.

Kuri ubu, Yanga SC iri kwitegura umukino wa Shampiyona uzayihuza na Mtibwa Sugar ku wa 22 Nyakanga 2020, kuri Stade Jamhuri, i Morogoro.

Niyonzima Haruna azasubira mu kibuga mu mwaka utaha w'imikino wa 2020/21 kubera imvune

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .