Haruna na Niyonzima Ally bakoranye imyitozo n’abandi mbere yo kwerekeza muri Cap-Vert (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Ugushyingo 2020 saa 05:36
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yakoze imyitozo kuri iki Cyumweru mbere yo kwerekeza muri Cap-Vert ku wa Mbere mu gitondo.

U Rwanda ruzakirwa na Cap-Vert mu mukino w’Umunsi wa Gatatu wo mu itsinda F ryo gushaka itike ya CAN 2021 izabera muri Cameroun, uteganyijwe ku wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo 2020.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, abakinnyi 21 basigaye mu Ikipe y’Igihugu bakoreye imyitozo i Nyamirambo, ni nyuma y’uko abandi 10 basezerewe ku wa Gatandatu.

Tuyisenge Jacques uheruka kubabarira mu myitozo yo ku wa Gatanu, yakoranye n’abandi kuri iki Cyumweru kimwe na Kagere Meddie wageze mu Amavubi yaravunitse.

Kapiteni w’Amavubi, Niyonzima Haruna na Niyonzima Ally, bageze mu Ikipe y’Igihugu ku wa Gatandatu, na bo bakoranye n’abandi.

Amavubi azagenda n’indege yihariye ya RwandAir kugira ngo azahite agaruka i Kigali, yitegure umukino w’umunsi wa kane azakiramo Cap-Vert ku wa 17 Ugushyingo i Nyamirambo.

Kugeza ubu, abakinnyi bakina hanze umutoza Mashami Vincent yamaze kubona ni Haruna Niyonzima, Niyonzima Ally, Rwatubyaye Abdul, Meddie Kagere, Rubanguka Steve na Muhire Kevin.

Bizimana Djihad ukina mu Bubiligi na Mukunzi Yannick ukina muri Suède bazahurira n’abandi muri Cap-Vert.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma y’uko rwatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0, mu mikino ibiri ibanza yabaye mu Ugushyingo 2019.

Cap-Vert izahura n’u Rwanda, yo iri ku mwanya wa gatatu mu itsinda n’amanota abiri. Yanganyije na Cameroun ubusa ku busa i Yaoundé mbere yo kwakira Mozambique bikanganya ibitego 2-2.

Abakinnyi 23 b’Amavubi bazajya muri Cap-Vert:

Abanyezamu: Kimenyi Yves (SC Kiyovu), Kwizera Olivier (Rayon Sports) na Ndayishimiye Eric (AS Kigali).

Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Rwatubyaye Abdul (Colorado Springs Switchbacks, USA), Ombolenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga (Police FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Nsabimana Aimable (Police FC) na Rugwiro Hervé (Rayon Sports).

Abakina Hagati: Bizimana Djihad (Waasland-Beveren, mu Bubiligi), Mukunzi Yannick (IF Sandvikens, Suède), Haruna Niyonzima (Yanga SC, Tanzania), Muhire Kevin (El Gaish, mu Misiri), Ally Niyonzima (Azam FC, Tanzania), Nshuti Dominique Savio (Police FC), Manishimwe Djabel (APR FC) na Rubanguka Steve (A.E. Karaiskakis FC, mu Bugiriki).

Ba rutahizamu: Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania), Jacques Tuyisenge (APR FC), Hakizimana Muhadjili (AS Kigali) na Iyabivuze Osée (Police FC).

Manzi Thierry na Nsabimana Aimable mu myitozo yabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru
Meddie Kagere, Ndayishimiye Eric Bakame na Rwatubyaye Abdul mu myitozo ya nyuma yakorewe i Kigali
Muhire Kevin (ibumoso) na Mutsinzi Ange (iburyo) mu myitozo yabaye kuri iki Cyumweru
Rubanguka Steve na Hakizimana Muhadjiri
Niyonzima Ally akorana na Rwatubyaye Abdul
Tuyisenge Jacques wari wagize imvune idakanganye, yakoranye n'abandi barimo Niyonzima Haruna (ibumoso)
Myugariro Omborenga Fitina na rutahizamu Iyabivuze Osée
Imanishimwe Emmanuel na Nshuti Dominique Savio
Ndayishimiye Eric 'Bakame' mu kirere hamwe na Manzi Thierry
Umunyezamu Kimenyi Yves ni we ukunze kubanza mu izamu ry'Amavubi
Tuyisenge Jacques ari mu bakinnyi 23 b'Amavubi berekeza i Praie
Meddie Kagere ashobora kuyobora ubusatirizi bw'Amavubi mu gihe yaba ameze neza
Niyonzima Ally mu myitozo yabereye i Nyamirambo
Niyonzima Ally (imbere) yageze mu ikipe y'Igihugu ku wa Gatandatu
Rwatubyaye Abdul ni umwe mu bazagenderwaho mu bwugarizi bw'Amavubi
Meddie Kagere wageze mu Amavubi yaravunitse, amaze iminsi akorana na bagenzi be

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .