Haruna na Niyonzima Ally baherutse abandi bakinnyi bakina hanze kugera mu Rwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Ugushyingo 2020 saa 11:41
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi babiri b’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ bakina muri Tanzania, Niyonzima Ally wa Azam FC na Niyonzima Haruna wa Yanga SC, bageze i Kigali, mu kwitegura imikino ibiri u Rwanda ruzahuramo na Cap-Vert mu minsi 10 iri imbere.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu nibwo kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima usanzwe ukinira Yanga SC na Niyonzima Ally ukinira Azam FC, bombi bageze i Kigali bavuye muri Tanzania.

Aba bakinnyi bombi bakina mu kibuga hagati, baraye mu kato muri Dove Hotel, aho bafashwe ibipimo bya COVID-19.

Biteganyijwe ko ibizamini bafashwe nibigaragaza ko ari bazima, basanga bagenzi babo mu mwiherero i Nyamata kuri uyu wa Gatandatu.

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ izahaguruka mu Rwanda ku wa Mbere mu gitondo, yerekeza i Praie muri Cap-Vert, aho izakina umukino w’umunsi wa gatatu wo mu itsinda F ryo gushaka itike ya CAN 2021 izabera muri Cameroun, uteganyijwe ku wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo.

Amavubi azagenda n’indege yihariye ya RwandAir kugira ngo azahite agaruka i Kigali, yitegure umukino w’umunsi wa kane azakiramo ikipe y’igihugu cya Cap-Vert ku wa 17 Ugushyingo i Nyamirambo.

Haruna Niyonzima na Niyonzima Ally biyongereye ku bandi bakinnyi bakina hanze bamaze kugera mu Rwanda, barimo Rwatubyaye Abdul, Meddie Kagere, Rubanguka Steve na Muhire Kevin.

Haruna yari amaze iminsi adakina muri Yanga SC kubera uburwayi bwa Malaria, ariko yatangiye imyitozo muri iki cyumweru.

Bizimana Djihad ukina mu Bubiligi na Mukunzi Yannick ukina muri Suède bazahurira n’abandi muri Cap-Vert.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Mashami Vincent, aherutse gutangaza ko mu bo ategereje harimo Kévin Monnet-Paquet wa Saint-Etienne mu Bufaransa, ariko atazaba afite Nirisarike Salomon wanduye COVID-19.

Ati “Monnet-Paquet turacyavugana ariko nk’uko dutegereje abandi bakinnyi na we turacyamutegereje. Ubutumire twarabwohereje no mu minsi ishize twaravuganye nubwo ibyo twavuganye ntabivuga hano. Turacyasabwa kumutegereza kuko ibyo twasabwaga twebwe twarabikoze kandi nawe nta mvune afite, yatangiye gukina, nkeka ko ntagihindutse azaza.”

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma y’uko rwatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0, mu mikino ibiri ibanza yabaye mu Ugushyingo 2019.

Cap-Vert izahura n’u Rwanda, yo iri ku mwanya wa gatatu mu itsinda n’amanota abiri. Yanganyije na Cameroun ubusa ku busa i Yaoundé mbere yo kwakira Mozambique bikanganya ibitego 2-2.

Kapiteni w'Amavubi, Niyonzima Haruna, yageze mu Rwanda ku wa Gatanu
Byitezwe ko Niyonzima Ally (ku ifoto) na Haruna, bombi basanga bagenzi babo mu mwiherero kuri uyu wa Gatandatu
Mukunzi Yannick azahurira na bagenzi be muri Cap-Vert
Bizimana Djihad ukinira Waasland-Beveren mu Bubiligi, na we azahurira n'Amavubi muri Cap-Vert
Umutoza w'Amavubi, Mashami Vincent, aracyafite icyizere cyo kubona Kevin Monnet-Paquet ukina mu Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .