Haringingo yageze muri Bugesera FC mu Ugushyingo 2023, ayifasha kuguma mu Cyiciro cya Mbere ariko bisabye gutsinda Etoile de l’Est ku munsi wa nyuma wa Shampiyona muri Gicurasi.
Hari nyuma y’iminsi 11 gusa iyi kipe itsindiwe ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro cya 2024, na Police FC ibitego 2-1, aho yari yawugezeho isezereye Rayon Sports.
Mu busanzwe, uyu mutoza yari amenyerewe mu makipe ahatanira ibikombe aho kuva ageze mu Rwanda mu 2017, yatoje Mukura VS, Police FC, Kiyovu Sports na Rayon Sports.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Haringingo yavuze ko mu buzima bwe ari ubwa yisanze ahataniye kutamanuka mu minsi ya nyuma ya Shampiyona, mu gihe ubundi yabaga ahataniye igikombe.
Abajijwe niba atari we wishyize muri ibyo bihe bigoye kuko n’umwaka wabanje Bugesera FC yari yagumye mu Cyiciro cya Mbere bigoranye, uyu mutoza yavuze ko yashatse kugerageza ngo arebe niba yabishobora kuko buri gihe yiyumvamo guhangana.
Ati “Navuye muri Rayon Sports ndavuga ngo reka mfate ikipe yo hasi ndebe ko nahangana kubera ko njyewe nkunda guhangana, kandi mwarabibonye ko igikombe [cy’Amahoro] cyaraducitse. Nubwo muri Shampiyona tutari duhagaze neza, bihurirana n’uko yari imeze, ndatekereza ko ahantu hose witeguye neza ushobora guhanganira igikombe.”
Kuri ubu, hashize imyaka irindwi Haringingo yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda aho yahereye muri Mukura VS yavuyemo nyuma y’imyaka ibiri amaze kuyihesha Igikombe cy’Amahoro no kongera guhagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika nyuma y’imyaka 17.
Uyu mutoza w’Umurundi, watoje amakipe arimo Vital’O FC na Le Messager FC iwabo, yavuze ko icyamugoye cyane ari umwaka wa mbere mu Rwanda kuko yabanje kwiga uko Shampiyona imeze.
Ati “Umwaka wa mbere ni wo navuga ko wangoye kugira ngo menye neza Shampiyona y’u Rwanda kuko nagiye kumenyera bigeze hafi mu mpera zayo, guhindura imikorere kugira ngo nshobore kumenyera muri shampiyona cyangwa ikipe mfite bimpa umusaruro dutwara igikombe [cy’Amahoro]. Imyaka ikurikira, navuga ko nagiye mbona umusaruro ahantu hose nagiye nyura.”
Muri iyo myaka yose kuva mu 2017, Haringingo yatwaye Igikombe cy’Amahoro inshuro ebyiri kuko hari icyo yahesheje Rayon Sports mu 2023 ndetse kimwe mu byo yibukirwaho ni ikipe ikomeye ya Kiyovu Sports yagize mu mwaka w’imikino wa 2021/22 aho yatwawe Igikombe cya Shampiyona na APR FC imurusha inota rimwe.
Uyu mutoza yashimangiye ko aya makipe yombi aherukamo, ari yo yakoreyemo afite igitutu kubera abafana benshi afite.
Ati “Mu makipe nanyuzemo hano mu Rwanda navuga ko ahari igitutu harimo Rayon Sports na Kiyovu Sports kubera ko izo kipe zifite abafana benshi bahora bashaka kumenya amakuru y’amakipe yabo, navuga ko igitutu ntabwo cyabura kubera ko abafana bahora basunika abakinnyi n’abayobozi babo muri rusange kugira ngo haboneke umusaruro mwiza.”
Haringingo yashimangiye ko Shampiyona y’u Rwanda igoye gukina ndetse umuntu abimenya iyo yayigezemo.
Video: Hirwa Placide
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!