Haringingo yicariye ishyiga rishyushye nyuma yo kunganya na Kiyovu Sports na Mukura Victory Sports, nyamara yari yasabwe gutsinda imikino itatu ibanza mu gice cya kabiri cya Shampiyona.
Mu nkuru yanditswe na IGIHE tariki 5 Mutarama, yavugaga amakosa Haringingo ashinjwa n’uburyo afite izindi mpamvu z’umusaruro muke zitamuturutseho.
Yagarukaga kandi ku buryo uyu mutoza yihanganiwe n’ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidèle, ubyumva kimwe na Munyakazi Sadate wahoze ari Perezida wa Rayon Sports, gusa nanone hakagira abandi mu mboni zabo babona ko uyu mutoza yihanganiwe bihagije. Abo barimo Umunyamabanga Namenye Patrick ndetse na Muhirwa Prosper usanzwe uba hafi cyane y’ikipe ndetse unayifasha mu buzima bwa buri munsi.
Aba bose bagiye bakorana inama za hato na hato nyuma yo kunganya na Kiyovu Sports, bemeje ko noneho igihe kigeze ngo bakusanye amafaranga yo kwishyura Haringingo akagenda.
Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko Rayon Sports ifite inama ya Komite Nyobozi kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Gashyantare, iri bwigire hamwe imitegurire y’umukino Gikundiro izakirwamo na APR FC kuri Stade Huye ku Cyumweru, tariki 12 Gashyantare 2023.
Ikibazo kiri bwitsweho cyane akaba ari imyitwarire y’ikipe itozwa na Haringingo.
Amakuru agera kuri IGIHE kandi yemeza ko mbere yo gukora iyi nama, bamwe mu bayitabira bahurije ku kuba bari buhe umutoza Haringingo umukino wa APR FC nka nyirantarengwa, nawutakaza akaba azahita yerekwa umuryango. Ibi na Perezida Uwayezu akaba abyemera.
Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports na bo batangiye gutera icyizere umutoza wa bo kubera uburyo bw’imitoreze. IGIHE yamenye ko nyuma y’umukino wa Mukura VS hari abakinnyi baganiriye n’abafite ijambo rikomeye muri Rayon Sports, bakabatungira agatoki ibyo umutoza adakora neza.
Mu makosa bagaragaje harimo ayo guhitamo abakinnyi 11 abanza mu kibuga ku mikino inyuranye n’imisimburize batavugaho rumwe.
Aha hatungwa cyane agatoki umukino wa Mukura Victory Sports, Murera yari ifite mu biganza ariko bikarangira iwunganyije kubera imisimburize itaranyuze benshi cyane cyane ubwo iyi kipe y’i Huye yari imaze kubona igitego cyo kwishyura, Haringingo wifuzaga gutsinda yakoze impinduka zitavuzweho kimwe.
Icyo gihe, yakuyemo Iraguha Hadji, Mugisha François, Moussa Camara na Musa Esenu, basimburwa na Ndekwe Félix, Rafael Osaluwe, Rudasingwa Prince na Iradukunda Pascal benshi bita Petit Skol.
Rayon Sports ni iya kane n’amanota 33, irushwa amanota ane na APR FC ya mbere zizahura ku Cyumweru.
Indi nkuru: Haringingo ntiyakabaye akiri muri Rayon Sports: Imibare ntimuvuganira

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!