Bitagombereye ko hari icyo abanza gukura mu izamu rya Mukura VS nk’uko yabikoreye i Huye mu myaka irindwi ishize, Moussa Camara yatsindiye Rayon Sports ku munota wa 10 ku mupira yakojejeho umutwe nyuma yo guterwa na Héritier Luvumbu wakinaga umukino wa mbere muri iyi kipe yagarutsemo bwa kabiri.
Byasabye Mukura VS yari mu rugo gutegereza umunota wa 61, yishyurirwa na Nsabimana Emmanuel ‘Balotelli’ ku mupira yatereye inyuma gato y’urubuga rw’amahina nyuma yo guherezwa na Habamahoro Vincent.
Amarira mu modoka y’abakinnyi ba Rayon Sports, igitego cya Moussa Camara cyanzwe, ndetse n’ibyishimo by’inota ku batuye Akarere ka Huye n’abakunda Mukura VS ni byo byaba incamake y’uyu mukino ariko hari byinshi byo kuwuvugaho.
Rayon Sports yananiwe kubyaza umusaruro ikarita ya Kubwimana Cédric
Ku muntu uzi icyo kubona ikarita bivuze ku mukinnyi wugarira cyangwa ukina hagati afasha ba myugariro, ashobora kwibaza uburyo Rayon Sports itungukiye ku ikarita yahawe Kubwimana Cédric wa Mukura Victory Sports.
Uyu mukinnyi ukina iburyo yugarira, yayibonye hakiri kare ku munota wa gatatu gusa, ubwo yigwishaga mu rubuga rw’amahina ashaka ko ahabwa penaliti ku mupira yari ahanganiye na Ganijuru Elie.
Gusa, Kubwimana yakinnye iminota hafi 90 isigaye nta kibazo na kimwe ahuye na cyo ndetse nta na hamwe yigeze yihanangirizwa n’umusifuzi Mulindangabo Moïse.
Uyu mukino warangiye hatanzwe amakarita atatu y’umuhondo arimo abiri ya Mukura VS kuko hari indi yahawe Kamanzi Ashiraf n’imwe yahawe Ndekwe Félix wa Rayon Sports, zombi mu gice cya kabiri.

Mukoghotya yongeye kugora Rayon Sports ariko ntiyahirwa
Umwe mu bakinnyi Rayon Sports yagombaga kwitondera kuri uyu mukino ni Robert Mukoghotya ukina asatira izamu.
Uyu mugabo ugira amashoti akomeye, yatsinze Rayon Sports ibitego bibiri byihuse mu mikino ibanza.
No muri uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu, byarashobokaga ko yakongera guhindukiza Hakizimana Adolphe nk’uko yabikoze ubushize.
Mu gice cya mbere, bwo Musa Esenu yari akiniye nabi Kubwimana Cédric, Mukura VS yahawe umupira uteretse muri metero nka 30, Mukoghotya atera ishoti rikomeye, umunyezamu Hakizimana Adolphe ashatse kurifata riramunanira, gusa akurikira umupira awutanga Kayumba Soter wari uwugezeho.
Ku munota wa 56, Mukoghotya yahushije igitego cyabazwe ku mupira yatwaye Nkurunziza Félicien, ashatse kuroba Hakizimana Adolphe ahura na wo, ugarukiye uyu mukinnyi wa Mukura VS ashaka kwiterera mu izamu, ujya hanze nyamara yari gukinana na bagenzi be barimo Kamanzi Ashiraf wari uhagaze neza.
Luvumbu ntaranoga ngo agere ku rwego yahozeho
Nk’umukinnyi wari umaze igihe nta kipe afite, ari iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo gutandukana na Primeiro de Agosto yo muri Angola, biragaragara ko Nzinga Héritier Luvumbu agikeneye igihe cyo kugera ku rwego yahozeho.
Ibihe byiza uyu mukinnyi witezweho byinshi n’Aba-Rayons yagize mu mukino wose, ni umupira uteretse yateye ku munota wa 10 ukavamo igitego cyinjijwe na Moussa Camara wawukozeho gato.
Luvumbu agorwa no gukina umupira wihuta cyane kuko bigaragara ko yabyishyuye cyane ndetse hari n’aho yagiye agorwa no gukurikira umupira, ahandi akawutakaza.
Nko ku munota wa gatanu, yahushije umupira wari uvuye muri koruneri mu gihe nyuma y’umunota umwe, yashatse gukinana na Mucyo Didier Junior, ariko amuhereza umupira byari bigoye ko ageraho. Hiyongeraho umupira yambuwe na Iradukunda Elie Tatu mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ariko ku bw’amahirwe uyu mukinnyi wa Mukura VS ntiyagira icyo awukoresha.
Nubwo bimeze gutya, Luvumbu ashobora kuzakina neza namara kumenyerana n’aba bagenzi be bakinanye umukino umwe gusa w’irushanwa, ukaba uwa gatatu muri rusange kuko yakinnye imikino ya gicuti Rayon Sports yahuyemo na Heroes FC na Police FC.
Bumwe mu buryo bwiza yaremye harimo umupira yahaye Mucyo Didier ku munota wa munani, awuhindura mu izamu aho wakuweho n’ubwugarizi bwa Mukura VS, ugarukiye Mugisha François ‘Master’ atera ishoti ryakuwemo na Sebwato Nicholas.
Ubundi ni umupira ukomeye yateye ukitambikwa na myugariro wa Mukura VS washyizeho umugongo ku munota wa 54 n’undi yahinduye ugafatwa na Sebwato.
Luvumbu utari ufite izina ku mwambaro we nk’uko bimeze ku bandi bakinnyi ba Rayon Sports, yasaga n’uwananiwe guhera ku munota wa 70, gusa yagize n’amahirwe yo kudahabwa ikarita ubwo igice cya mbere cyarangiraga kubera amagambo yabwiye abasifuzi nyuma yo kwanga igitego cyashoboraga kuba icya kabiri kuri Camara.
Umusifuzi wa kane yamusabiye iyi karita, ariko Luvumbu yanga guhindukira akomeza mu rwambariro, Mulindangabo wari kuyimuha abura uko abigenza. Abakinnyi bakigaruka mu kibuga, uyu musifuzi wo hagati ntiyatanze ikarita ariko yaganirije Luvumbu amubwira ko ibyo yakoze bidakwiye.


Mukura VS yungukiye ku byuho bya Rayon Sports hagati no mu bwugarizi
Kanamugire Roger yongeye guhabwa umwanya ubanza mu kibuga hagati muri Rayon Sports, akinana na Mugisha François ‘Master’, bombi bakinaga nk’urukuta rukingiye ubwugarizi, imbere yabo hari Luvumbu.
Gusa, aba bakinnyi bombi bakiniye cyane mu gice cyabo ndetse byari bigoye kubona basunika aba Mukura VS barimo Habamahoro Vincent, Murenzi Patrick na Iradukunda Elie Tatu.
Ndizeye Innocent ‘Kigeme’ wari mu bakinnyi bitezweho byinshi mu busatiriza bwa Mukura VS, yagowe no kwibona mu mukino ariko na none ntiyoroheye Nkurunziza Félicien wari hasi dore yari yakinishijwe mu bwugarizi bwo hagati afatanya na Ngendahimana Eric kubera ko Mitima Isaac yari afite amakarita atatu atamwemerera gukina.
Kigeme wari umaze guhindura umupira atateye mu izamu cyangwa ngo hagire mugenzi we awuha, ku munota wa 20 yabonye ubundi buryo ku mupira yambuye Nkurunziza, awuha Murenzi Patrick wawuteye ugafatwa na Hakizimana Adolphe.
Ishoti rya Kigeme ku munota wa 22, ryakozweho na Ganijuru rikomereza muri koruneri mu gihe nyuma y’iminota ibiri, yahinduye yahinduye umupira wasanze Kayumba Soter agorwa no gutera mu izamu.
Uyu mukinnyi wakinaga ku ruhande rw’ibumoso asatira, akaba yaravuwe nyuma yo kugongwa na Mucyo Didier ku munota wa 42, yasimbuwe na Nsabimana Emmanuel mbere y’uko igice cya kabiri gitangira.
Nsabimana wahise ujya imbere hagati, Mukoghotya Robert akajya ku ruhande, bombi bazonze ubwugarizi bwa Rayon Sports bafatanyije n’abarimo Kamanzi Ashiraf wasimbuye Murenzi Patrick, kugeza ubwo bishyuye igitego ku munota wa 61 ndetse bashoboraga no gutsinda ubundi buryo bubiri bukomeye babonye mu gice cya kabiri.

Camara w’umukozi, yatashye aririra mu modoka
Moussa Camara ari mu bakinnyi bahagaze neza cyane kurusha abandi muri Rayon Sports muri iyi mikino yo kwishyura.
Uyu Munya-Mali yongeye kwigaragaza i Huye ku wa Gatandatu, atsinda igitego ku munota wa 10 ku mupira yakozeho gato nyuma yo guterwa na Luvumbu.
Camara yari yatsinze igitego Mukura VS mu mikino ibanza ndetse ubwo yaherukaga gukinira i Huye mu 2016, na bwo yatsindiye Rayon Sports ariko abanje gukura ibyiswe amarozi mu izamu. Ibi byaravuzwe cyane ku Isi hose!
Ku wa Gatandatu, uyu mukinnyi ni we wajyaga hagati kwishakira imipira, rimwe akagurana na Musa Esenu wagowe no kwibona muri uyu mukino wo ku wa Gatandatu kubera aho yakinishijwe.
Uretse gutsinda igitego, Camara yashoboraga gutsinda ku munota wa 29 ariko umupira wahinduwe na Ganijuru awuteranwa na Musa Esenu nyamara byarashobokaga ko yawitsindira.
Ku mupira wo ku munota wa 51, Camara yateye ishoti ryanyuze ku ruhande, gusa yashoboraga gukina na bagenzi be.
Ubwo yasimbuzwaga, yasohotse atishimye ndetse yaririye mu modoka ubwo umukino wari urangiye. Birashoboka ko yababajwe no kuba yatsinze ibitego bibiri hakemezwa kimwe.



Igitego cya Camara cyanzwe kiri mu bizavugwa cyane
Habura amasegonda make ngo igice cya mbere kirangire, Ganijuru Elie yahinduye umupira ukomeye mu izamu, usanga Nicholas Sebwato wawukubise ibipfunsi usubira inyuma, uhura na Moussa Camara awutera mu izamu.
Mu gihe uyu mukinnyi wa Rayon Sports yari yatangiye kwishimira igitego, yarahindukiye asanga umusifuzi wo ku ruhande, Bwiriza Nonati, yamanitse igitambaro.
Camara yahise yihutira gusanga Nonati ariko akurikirwa n’umusifuzi wo hagati, Mulindangabo Moïse, wagerageje kumuturisha nubwo byari bigoye kumusobanurira.
Iki gitego cyakuruye impaka i Huye haba mu kibuga no mu bafana, ariko icyemezo cy’umusifuzi cyagumyeho.
Luvumbu yashoboraga guhabwa ikarita y’umuhondo yo kubwira nabi umusifuzi Nonati ko abibye kuko Camara atari yaraririye.

Haringingo utorohewe, yongeye kwivangira
Nunze mu rya bamwe, biragoye gutera amabuye Haringingo Francis kubera ko nta bakinnyi afite.
Uyu munsi, Rayon Sports ifite imvune z’abarimo Rwatubyaye Abdul, Willy Onana, Mbirizi Eric, Nshimwe Blaise urwaye n’abandi. Kuri abo, wongereho Mitima Isaac utarakinnye umukino wo ku wa Gatandatu kubera amakarita atatu y’umuhondo.
Nubwo bimeze gutyo ariko, na Haringingo yagaragaje kwivangira mu gukinisha ikipe nk’aho nyuma yo kubona igitego, Rayon Sports yamaze iminota isaga 10 itarongera gukandagira ku izamu rya Mukura VS.
Abarebye umukino bakwemeza ko uyu mutoza wa Rayon Sports yatinze gukuramo Mussa Esenu wasimbuwe na Iradukunda Pascal ku munota wa 80 ndetse yakoze ikosa ryo gukuramo Moussa Camara kuko byahaye Mukura VS gukina yisanzuye nyuma yaho.
Luvumbu wasaga n’uwananiwe, na we nta kintu kirenze yakinnye hejuru y’umunota wa 70 mu gihe abasimbuye barimo Rafael Osaluwe ukirutse imvune, Iradukunda Pascal, Rudasingwa Prince na Ndekwe Félix batagize kinini bahindura ku mukino wa Rayon Sports uretse uyu wa nyuma wabonye uburyo bwashyizwe muri koruneri mu minota y’inyongera.



Mukura VS iratanga icyizere
Nubwo ifite abakinnyi bamenyereye Shampiyona y’u Rwanda nka Kayumba Soter, Ngirimana Alexis, Habamahoro Vincent, Kubwimana Cédric, na Ndizeye Innocent, ariko Mukura VS ni ikipe yuzuyemo abakinnyi bakiri bato.
Nubwo nta gihe kinini amaze mu Rwanda, umutoza Lotfi Afahmia arasa n’aho yamaze kumva imikinire ya Mukura VS nk’ikipe iri mu zigira umupira wihariye kandi uryoheye ijisho.
Mu mazina uyu mugabo ari kugenderaho muri iyi minsi harimo Iradukunda Elie Tatu, umukinnyi wo mu 2006 wazonze cyane ubwugarizi n’abakinnyi bo hagati ba Rayon Sports.
Hari kandi abandi barimo Kamanzi Ashiraf uheruka guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23, Ntarindwa Aimable, Cyubahiro Constantin na Nsabimana Emmanuel watsinze igitego Rayon Sports ku mukino we wa mbere dore ko muri iki cyumweru ari bwo yaguzwe muri Nyanza FC yo mu Cyiciro cya Kabiri.
Aba bafashwa kandi n’abanyamahanga bashobora gukora ikinyuranyo nk’umunyezamu Nicholas Sebwato na rutahizamu Robert Mukoghotya.
Mukura VS izakumbura Djibrine Akuki wagiye muri AS Kigali? Ndakeka atari cyane.


Amafoto: Ntare Julius
Video: Iraguha Jotham
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!