00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haringingo ntiyakabaye akiri muri Rayon Sports: Imibare ntimuvuganira

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Gashyantare 2023 saa 09:31
Yasuwe :

Agahinda no gucika intege ni byo bikomeje kuranga abakunzi ba Rayon Sports ikomeje kubura intsinzi uko iminsi igenda yicuma, andi makipe agatangira gushyiramo ikinyuranyo.

"Haringingo yatweretse imbaraga ze zose, ntacyo tubona yasize yizigamye inyuma ngo tuvuge ngo hari ibindi azatwereka imbere, we n’abo bakorana babashimira ibyo bagezeho". Aya ni amwe mu magambo y’umufana wa Rayon Sports nyuma yo kunganya na Kiyovu Sports.

Igitutu no gutererwa icyizere byongeye kuzamuka ku mutoza w’Umurundi Haringingo Francis Christian nyuma y’uko Rayon Sports imaze kubona intsinzi imwe mu mikino itandatu iheruka.

Kunganya ubusa ku busa na Kiyovu Sports ku Cyumweru tariki ya 5 Gashyantare, byari bisobanuye ko Murera imaze imikino umunani idatsinda uyu mukeba wayo w’ibihe byose.

Hejuru y’ibi, hiyongeraho ko Haringingo Francis yatsinze umukino umwe wa Musanze FC muri itatu yari yatezwe mu mikino ibanza yo kwishyura ya Shampiyona, anganya ibiri yahuyemo na Mukura Victory Sports ndetse na Kiyovu Sports.

Kuri ubu, Rayon Sports igiye gukurikizaho umukino w’Umunsi wa 19 wa Shampiyona izakirwamo na APR FC ku Cyumweru, tariki ya 12 Gashyantare.

Amakipe yombi afatwa nk’afite abafana benshi mu Rwanda, azahura atandukanywa n’amanota ane, aho APR ari iya mbere n’amanota 37 mu gihe Murera ifite 33 ku mwanya wa kane.

Imibare igaragaza ko Haringingo Francis atakabaye agitoza Rayon Sports

Nubwo uyu mutoza ashobora kwirukanwa igihe icyo ari cyo cyose, cyane mu gihe yaba atsinzwe umukino APR FC mu mpera z’iki cyumweru, imibare igaragaza ko yakabaye yaragiye kera.

Rayon Sports ni imwe mu makipe yiyubatse cyane kurusha ayandi mbere y’uko uyu mwaka w’imikino wa 2022/23 utangira, yongeramo abakinnyi bafite amazina akomeye muri Shampiyona.

Icyizere no kwikomanga mu gituza byari hejuru mu mikino ya mbere ubwo Rayon Sports yageraga ku munsi wa Gatandatu itaratakaza inota na rimwe, kuri bamwe batangira gutekereza igikombe mu buryo bworoshye.

Ibyakurikiye mu mikino icyenda yari isigaye ngo igice kibanza cya Shampiyona kirangire, byabaye nka za nzozi mbi z’umutindi kuko Rayon Sports yayibonyemo amanota 10 gusa, ikipe yari iya mbere isoza imikino 15 ibanza ari iya gatanu.

Aha ni ho umutoza Haringingo yatangiye kwicarira intebe ishyushye, bamwe mu buyobozi bwa Rayon Sports bamugaragariza ko bamutereye icyizere, uretse bake barimo Perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidèle usa n’aho ari we ufite ijambo rya nyuma.

Uretse kuba Rayon Sports yaratsinze umukino umwe muri itandatu iheruka, iyi kipe yabonye amanota 15 gusa mu mikino 12 iheruka gukina muri Shampiyona. Ni umusaruro mubi bigoye kumvisha umufana ko waba ari uw’ikipe ihataniye Igikombe cya Shampiyona.

Ni umusaruro mubi kandi ugereranyije n’abandi batoza baheruka kuva muri iyi kipe birukanywe ahanini igenda ryabo riba rishingiye ku gitutu abayobozi bashyirwaho n’abafana.

Mu 2019, Umunya-Mexique Javier Martinez Espinoza yirukanywe na Rayon Sports nyuma y’uko mu mikino 15 yari amaze kuyitoza, yari yatsinzemo icyenda, anganya ine, atsindwa ibiri irimo uwa Sunrise FC na APR FC. Gusa, gutsindwa na mukeba biri mu byatumye ajya mu mazi abira.

Ubwo Masudi Djuma yahagarikwaga na Rayon Sports mu Ukuboza 2021, bikarangira impande zombi zitandukanye, iyi kipe ifite amanota 11 mu mikino irindwi yari imaze gukinwa muri Shampiyona ndetse yari yarabonye amanota ane muri 12 yaherukaga gukinira.

Kuki Rayon Sports itirukana Haringingo?

Nk’uko twabivuze haruguru, uyu mutoza ntagifitiwe icyizere n’abafana ba Rayon Sports ndetse na benshi mu bayobozi bayo.

Niwitegereza neza, uzasanga hari n’uburyo hatangijwe icengezamatwara ryo gushaka uburyo Haringingo yasohoka muri Rayon Sports, bamwe berekana ko atari umutoza uri ku rwego rw’iyi kipe.

Gusa, nubwo bimeze gutyo, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahisemo kugenda gake mu bijyanye no kwirukana uyu mutoza kuko agiye yajyana n’abamwungirije bose kugera ku mutoza w’abanyezamu.

Ibi byasaba Rayon Sports kwishyura abatoza bose baba bagiye no gushaka abatoza bashya batangirira ku kubanza kumenya ikipe kandi urugamba rwo gushaka igikombe cya Shampiyona rugeze ahakomeye.

Ubuyobozi bwizera ko gutwara igikombe cya Shampiyona bigishoboka kuko kuri ubu ikinyuranyo kiri hagati ya APR FC na Rayon Sports ari amanota ane kandi amakipe yombi akaba afitanye umukino ku Cyumweru.

Mu gihe Haringingo n’abakinnyi be batsinda APR FC, hasigaramo ikinyuranyo cy’inota rimwe, bakazakurikizaho Gasogi United ya kabiri, na yo bayitsinda igitutu kikaba kiragabanutse, ubundi ihangana riganisha ku gikombe rigatangirira ku murongo umwe.

Gutsindwa na APR FC bishobora gushyira akadomo ku rugendo rwa Haringingo muri Murera nk’uko byagenze ku bandi batoza benshi banyuze muri iyi kipe.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, ni we ugifitiye icyizere Haringingo

Haringingo ari ku rwego rwo gutoza Rayon Sports?

Uyu ni umwaka wa gatandatu, uyu mutoza w’Umurundi atoza muri Shampiyona y’u Rwanda kuko yahageze muri Nyakanga 2017 ubwo yagirwaga Umutoza wa Mukura Victory Sports avuye muri Vital’O yari mu makipe akomeye cyane icyo gihe mu Burundi.

Ubwo yageraga muri iyi kipe y’i Huye, yahinduye byinshi ndetse ayifasha kwegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2018, Mukura VS yongera guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika nyuma y’imyaka 17.

Nyuma y’imyaka ibiri, Haringingo yerekeje muri Police FC ariko ntiyahagirira ibihe byiza kuko yahagaritswe muri Kamena 2021 azira umusaruro mubi nyuma yo gutsindwa na APR FC ibitego 3-0, byari bije nyuma y’iminsi itatu anganyije na Rayon Sports igitego 1-1.

Gusezererwa kwe mu Ikipe y’Abashinzwe Umutekano ntacyo byahinduye ku bamubonagamo ubushobozi, Kiyovu Sports imuha akazi ndetse ayifasha gusoza Shampiyona ya 2021/22 iri ku mwanya wa kabiri.

Uburyo Kiyovu Sports yatwawe Igikombe cya Shampiyona na APR FC mu 2022 ntibivugwaho rumwe kuko usanga ubuyobozi bubyegeka ku batoza, n’aba na bo bakabyegeka ku buyobozi, ariko nta wakwirengagiza ko yari ikipe yerekanye itandukaniro nubwo yatashye amaramasa.

Kuki Haringingo asa n’uwagowe muri Rayon Sports?

Hari uzakubwira ko mu buzima, bigoye guhora uri mu bihe byiza gusa. No mu mupira w’amaguru cyangwa se mu butoza, naho ni uko bimeze.

Gusa, nta wavuga ko ari bibi cyane kuri Rayon Sports ya Haringingo kuko igifite amahirwe menshi yo kwegukana ibikombe bibiri bizakinirwa muri uyu mwaka w’imikino.

Nubwo na we atari shyashya mu bijyanye no kumenya abakinnyi beza ashobora kwifashisha mu kibuga haba mu mahitamo ya 11 babanzamo n’abasimbura, Haringingo yazonzwe n’imvune zibasiye Rayon Sports.

Iyi kipe yatangiye Shampiyona ifite abakinnyi 28, yagize imvune zitandukanye muri uyu mwaka ariko harimo n’amakosa yakozwe [cyangwa kwishyiraho umutwaro] mu igurwa rya bamwe nka Rwatubyaye Abdul na Moussa Camara batahise batangira gukina kubera imvune bari bafite bagurwa.

Rayon Sports imaze iminsi idafite abakinnyi barimo Rwatubyaye, Mbirizi Eric, Léandre Onana, Nishimwe Blaise, Tuyisenge Arsène bafite ibibazo by’imvune n’uburwayi. Kuri abo haraye hiyongereyeho Ganijuru Ishimwe Elie na Rafael Osaluwe batasoje umukino wa Kiyovu Sports.

Ikindi ni ukuba abakinnyi babiri bongerewemo muri Mutarama 2023; Umunye-Congo Nzinga Héritier Luvumbu yari amaze igihe adakina ku buryo ataraba umukinnyi ufite byinshi yafasha iyi kipe nubwo na none ubona ko hari icyo arusha abo yasanze.

Umunya-Uganda Joackiam Ojera yigaragaje ku mukino we wa mbere yahuyemo na Kiyovu Sports, ariko ntibyakemuye ikibazo cya Haringingo cyo gushaka ibitego kuko nubwo uyu mukinnyi uca ku ruhande iburyo yongereye umuvuduko mu busatirizi, umutoza yari yashimangiye ko ashaka rutahizamu utsinda.

Haringingo Francis akomeje kwicarira ishyiga rishyushye muri Rayon Sports
Haringingo yatsinze umukino umwe muri itandatu aheruka gutoza
Rayon Sports yanganyije na Kiyovu Sports ubusa ku busa, izakurikizaho APR FC ku Cyumweru

Amafoto: Ntare Julius

Video: Mugisha Dua


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .