00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Harimo kudahuza no kutubaka mu busatirizi: Ibinegu mu mikinire ya APR FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 February 2025 saa 01:41
Yasuwe :

APR FC isa n’aho ari nshya nyuma yo kongeramo abakinnyi bane barimo batatu basatira izamu, yitezweho byinshi n’abakunzi bayo batanyuzwe n’uko yitwaye mu mezi atanu abanza y’uyu mwaka w’imikino wa 2024/25.

Iyi kipe yambara umukara n’umweru, iheruka kugura Abanya-Uganda Hakim Kiwanuka na Denis Omedi n’Umunya-Burkina Faso Djibril Ouattara, biyongereye kuri Nshimirimana Ismaël ‘Pitchou’ ukina hagati mu kibuga, wagaruwe muri iyi kipe mbere y’uko umwaka ushize urangira.

Aba bakinnyi bose uko ari bane bitabajwe mu Gikombe cy’Intwari, aho APR FC yacyegukanye intsinze AS Kigali ibitego 2-0 muri ½ na Police FC kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya ubusa ku busa ku mukino wa nyuma.

Uburyo aba bakinnyi bashya basatira izamu bitwaye mu minota bahawe n’Umutoza Darko Nović, byahaye icyizere abakunzi ba APR FC ariko hari abatarishimiye uburyo abo basanze muri iyi kipe babakinishaga mu kibuga.

Umunyarwanda yaravuze ngo “Nyiri amaso yerekwa bike ibindi akirebera”. Benshi mu bakurikiye imikino yombi ya APR FC mu Gikombe cy’Intwari, bashinje Abanyarwanda bayikinamo kwironda, bagahana imipira myinshi hagati yabo nyamara byari gutanga umusaruro urushijeho iyo bakinana n’abandi banyamahanga bari mu kibuga, by’umwihariko abaheruka kugurwa.

Ubwo IGIHE yaganira na Niyibizi Ramadhan ukinira iyi kipe, wagiye mu kibuga asimbuye mu mikino yombi, yavuze ko ibivugwa ntabihari, ahubwo hari uburyo abakinnyi bataremenyerana ku buryo bashobora guhuza.

Isesengura rishimangira kudahuza mu bakinnyi ba APR FC no kutubaka mu busatirizi

Isesengura ry’umukino nakoze kuri APR FC ku mikino ibiri iheruka, nifashishije amashusho nyuma yo kureba imikino ku kibuga, ubwanjye nabonye ko “nta nduru ivugira ubusa imusozi” ndetse APR FC igifite ikibazo mu kubaka umukino wayo mu gice cy’ubusatirizi.

Hakim Kiwanuka, Djibril Ouattara na Denis Omedi bashobora kuba ari abakinnyi beza bafasha iyi kipe, ariko ibyo byose bizaterwa n’uburyo bakinana na bagenzi babo kuko hari aho batahabwaga imipira bashobora kuyibyaza umusaruro kurusha abayihawe.

Nko ku mukino wa Police FC, umupira Hakim Kiwanuka yahushijeho igitego ku munota wa kane, wavuye hagati mu kibuga awucomekewe na Dauda Yussif, acenga ba myugariro babiri mbere yo gusigarana n’umunyezamu Niyongira yagerageje kuroba bikanga.

Ku munota wa gatanu, Kiwanuka yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina ufatwa na Mugisha Gilbert wakinanye na Lamine Bah mu gihe nyuma yaho Ndayishimiye Dieudonné ‘Nzotanga’ yahaye umupira Ruboneka na we awuhindura ashaka Omedi, Police FC iwushyira muri koruneri.

Bitandukanye no ku mukino wa AS Kigali, imipira hafi ya yose Nzotanga yabonye kuri Police FC, yayiteye mu izamu cyangwa akayihundura hejuru nyamara Omedi yashakaga kuyiha ahagararanye na Issah Yakubu umurusha igihagararo. Mu minota 10 ya mbere, myinshi mu mipira yabonye, yayikinanye na Ruboneka kurusha Kiwanuka bari begeranye.

Denis Omedi yagaragaje ko ari umukinnyi ushobora kugonga ba myugariro, agasatira ku mipira yo mu kirere ndetse akagerageza gushotera kure aho nko ku munota wa 14, yateye umupira ukomeye ugashyirwa muri koruneri na Nsabimana Eric ‘Zidane’.

Birasa n’aho APR FC idafite abakinnyi beza mu gukina imipira yo mu kirere mu gihe aho bayikinira hatari Niyigena Clément cyangwa Aliou Souané, ariko abakinnyi bayo barimo Nzotanga bakomezaga kuyihindura hejuru igapfa ubusa nyamara mu rubuga rw’amahina harimo bagenzi babo bane ari bo Omedi, Kiwanuka, Mugisha Gilbert, Lamine Bah cyangwa Ruboneka Bosco.

Ibi bituma benshi batabona neza uruhare rwa Lamine Bah mu kibuga kuko imipira myinshi inyura mu ruhande igahita ihindurwa mu izamu, nta mukinnyi wa APR uribuyikoreho. Ibyo kandi byorohereza ikipe ihanganye na APR FC guhita ikora ‘contre-attaque’ kuko byibuze abakinnyi bayo batanu baba bamaze gusigara.

APR FC inyuza imipira myinshi kuri Ruboneka iburyo, ntiyubaka mu busatirizi nk’uko bigenda mu gice cy’ubwugarizi kirimo Aliou Souané, Niyigena Clément na Dauda Yussif iyo batangiza umukino.

Mugisha Gilbert ukomeje kugorwa muri uyu mwaka w’imikino, yongeye kugaragaza ko atari mwiza bihagije ku buryo yabanza mu kibuga cyangwa akwiye gukina iminota myinshi muri iyi kipe ukurikije umusaruro n’uruhare agira mu gutuma bagenzi be bakina cyangwa kubyaza umusaruro imipira abona.

Mu minota 30 ibanza, Mugisha yatanze imipira ibiri gusa igana ku izamu, harimo uwo yahaye Lamine Bah n’uwo yacomekeye Niyomugabo Claude ahagana muri koruneri.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Niyomugabo yahaye umupira Mugisha, undi ahita yitarura abakinnyi ba Police FC ngo awumusubize, ariko Mugisha Gilbert ahitamo kuwuterera nko muri metero 25, ujya hanze y’izamu.

Ibyo ari ko binajyana n’uko Ruboneka na Lamine Bah badakinana mu kibuga hagati kuko nko ku mukino wa Police FC na AS Kigali, mu minota irenga 150 nta mipira 20 bakinanye uko ari babiri.

Muri iyo mikino ibiri yombi, kubaka kuzima APR FC yakoze ni ‘contre-attaque’ y’umupira wavuye kuri Kiwanuka, ujya kuri Lamine Bah wawuhaye Ruboneka Bosco, na we akinana na Mugisha wawusubije kwa Lamine awusunikira Ruboneka wawuteye hejuru y’izamu ku munota wa 53, mu mukino wa Police FC.

Rutahizamu Djibril Ouattara yafashije APR FC kugarura igitinyiro mu busatirizi abarimo Omedi na Ramadhan babasha gukina, byatumye Police FC isubira inyuma mu minota ya 70.

Nubwo yakandagiwe na Ishimwe Christian ku mupira wa kabiri yakinnye, yawuhindura Mugisha Gilbert agahusha uburyo bw’abazwe akinishije umutwe, uyu Munya-Burkina Faso yagaragaje ko ashobora kuzafasha APR FC mu gihe bagenzi be bamuha imipira nk’uko na we yabikoraga.

Abafana ba APPR FC na bo bagaragaje ko bakeneye ikipe isatira, aho bijujuse nyuma yo kubona Ruboneka Bosco asubiza inyuma umupira wari uretse hafi y’izamu rya Police FC, nyamara bari bakeneye igitego cyo mu minota ya nyuma mbere y’uko haterwa za penaliti.

APR FC yitezweho byinshi n'abakunzi bayo mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona
APR FC yahaye icyizere abakunzi bayo nyuma yo kwegukana Igikombe cy'Intwari, ariko igaragaza n'ibikwiye gukosorwa
Aliou Souane na Niyigena Clement ni bo bazwiho gukinisha imitwe kurusha abandi muri APR FC dore ko Victor Mbaoma adaheruka gukina
Djibril Ouattara yaremye uburyo bukomeye ku mupira yahinduye, Mugisha Gilbert ananirwa kububyaza umusaruro
Denis Omedi wakinishijwe ku myanya ibiri itandukanye, yanyuzagamo akagerageza amashoti akomeye nubwo atahiriwe
Hakim Kiwanuka asatira izamu agerageza kwegera urubuga rw'amahina
Lamine Bah yabuze mu kibuga nyuma y'uko imipira myinshi yanyuzwaga ku ruhande
Mugisha Gilbert yongeye kugorwa no kubyaza umusaruro imipira abona mu kibuga
Umutoza Darko Nović afite akazi ko kubaka imikinire ya APR FC mu busatirizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .