Iyi ni yo yatumye Umunya-Argentine Sergio Kun-Agüero asezera gukina ruhago ku myaka 33 mu Ukuboza 2021, amezi ane nyuma yo gusinyira FC Barcelone.
Muri Euro 2020, habuze gato ngo Umunya-Danemark, Christian Eriksen, yinjire ku rutonde rw’abakinnyi bapfiriye mu kibuga nyuma y’uko yafashwe n’umutima bakina na Finland muri Kamena 2021.
Uyu mukinnyi yahawe ubutabazi bw’ibanze, ajyanwa kwa muganga aho yatewemo akuma gafasha umutima we gutera ndetse kuri ubu akinira Manchester United.
Mu 2015, Gasigwa Jean Claude wari nimero ya mbere muri Tennis y’u Rwanda yitabye Imana aguye mu kibuga ubwo yari mu myitozo, akabura umwuka.
Gutakaza ubuzima kw’abakinnyi bari mu kibuga cyangwa mu marushanwa bigenda bifata indi ntera aho impamvu iza ku mwanya wa mbere kurusha izindi ari uguhagarara k’umutima nk’uko Ishami ry’Imikino muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Washington ryabitangaje mu 2021.
Ubwo bushakashatsi buvuga ko mu bantu ibihumbi 100 bakora siporo mu buryo buhoraho, umwe cyangwa babiri bahura n’ikibazo cy’ihagarara ry’umutima.
Gusa, impamvu zitera ibi byago zigiye zitandukanye kuko hagenderwa ku bwoko bw’umukino uwitabye Imana yakinaga.
Mu cyegeranyo cy’iminota irindwi, tugiye kugaruka kuri bamwe mu bakinnyi biganjemo ab’amazina akomeye bagiye bapfira mu kibuga ndetse n’abandi bakagarukira kure.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!