Ku munota wa 80, Mugisha yaje gutakaza umupira waje kuvamo koruneri yavuyemo igitego cyo kwishyura. Hari abafana banenze uyu mukinnyi ariko urebye neza wasanga arengana ahubwo ikibazo cyari gifitwe n’Umutoza Darko Nović utaramenye ko ibyo yagombaga gutanga yabitanze. Uyu mutoza na we ariko yakomezaga kuvuga ko urwego rwa bamwe mu bakinnyi rudakwiye.
Ni abahe bakinnyi batanyuze umutoza Darko Novic?
Ntabwo bisaba imbaraga nyinshi ngo ubimenye kuko kugeza uyu munsi uyu mutoza yahaye icyizere abakinnyi batatu bashya muri barindwi baguzwe; Dauda Yussif, Lamine Bah na Mamadou Sy.
Bidatunguranye, amakuru IGIHE ifite ni uko Dauda na Mamadou Sy kuri ubu bifuzwa na Al Hilal yo muri Sudani, aho APR FC ibarekuye ishobora kubona miliyoni 500 Frw.
Abandi basigaye, bavuzweho byinshi. Nwobodo Johnson Chidiebere, ni we wakagombye kuba yarasimbuye Mugisha Gilbert mu mukino w’ingenzi wo kuri Stade Amahoro. Gusa uyu waje avuye muri Rangers ku bihumbi 60$ (miliyoni 81 Frw) ngo byaramugoye kwibona mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu. Umutoza ntiyamwemeye ndetse imyaka ye itangira kwibazwaho.
Bivugwa ko ari we mukinnyi mu baguzwe utarakurikiranywe n’iyi kipe ahubwo binyuze mu bamuhagarariye, amashusho bagaragaje yatumye iyi kipe imushima iramugura, none birangiye akinnye iminota 30 yonyine mu mikino mpuzamahanga kandi ari yo yaguriwe kwigaragazamo.
Mugenzi we Godwin Odibo, wavuye muri Sporting Lagos yamanutse mu cyiciro cya kabiri muri Nigeria, amakuru ahari avuga ko abashinzwe kumushakira akaryo byarangiye batangaje ko Enyimba igiye kumutwara kugira ngo APR FC ijye ku gitutu imugure. Yaje gutangwaho akayabo k’agera kuri miliyoni 100 Frw ubariyemo ayahawe ikipe yakiniraga.
Ubwo yageraga i Shyorongi abantu bifashe ku munwa.
Amakuru IGIHE ifite ni uko ku myitozo ye ya mbere, Odibo yaje kunanirwa kwiruka, biba ngombwa ko ahungizwa, abantu bakeka ko ari uko ataherukaga gukina nubwo nta gihe kinini cyari gishize shampiyona yabo isojwe. Bukeye bwaho, uyu yongeye kunanirwa gukora iminota irenze itatu, byarangiye banzuye ko ibijyanye n’ingufu kuri we ari ikibazo, yicara guhera ubwo.
Richmond Lamptey na we ni undi mukinnyi udahabwa umwanya uhagije mu Ikipe ya APR FC. Uyu nyamara ni we waje yitezweho byinshi kuko ari n’umwe mu barengeje amadolari ibihumbi 100 ubwo yagurwaga, dore ko yanatangaje ko hari amafaranga ya Al Hilal Tripoli yari yarafashe. Uyu, yari kumwe n’Ikipe ya Ghana mu Gikombe cya Afurika giheruka, gusa aza mu Rwanda yaraherukaga gukina kera.
Kuva muri Werurwe uyu mwaka, Lamptey yagize imvune yamukuye mu kibuga igihe kirerekire, aho yongeye gutera ruhago ubwo yambaraga imyenda y’umukara n’umweru. Ikipe ya Asanti Kotoko yari yaramushyize ku rutonde rw’abakinnyi 19 izatandukana na bo ubwo amasezerano yabo azaba ashojwe. Gusa ntibyayibujije APR FC kumutangaho akayabo.
Uyu musore ukina mu kibuga hagati, mu mwaka wa Shampiyona wa 2020-2021 yigeze guhagarikwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Ghana amezi 30 kubera ibijjyanye no gutegura imikino (Match Fixing) gusa bisaba ko Urukiko Nkemurampaka muri Siporo (CAS) ari rwo rukuraho ibi bihano nyuma.
Aliou Souané ni we munyamahanga udakina muri APR FC benshi bibaza impamvu zikayoberana cyane ko na bagenzi be IGIHE ifite amakuru ko bemera ko abarusha buri kimwe.
Uyu myugariro ukomoka muri Sénégal ariko, ubwo yajyaga kuza mu Rwanda bwa mbere yagombaga kuza muri Rayon Sports aho biciye mu kigo gikorana n’iyi kipe cyo muri iki gihugu, bari bemeranyijwe ko azatangwaho miliyoni 25 Frw.
Aha ariko, Amakuru IGIHE ifite ni uko APR FC yaje kubimenya ni ko kumurambagiza na yo birangira imutanzeho inshuro zirenga eshanu (120 000$) z’ayo bari bumvikanye na Murera, ku mpamvu n’ubu zikibazwaho.
APR FC yasezerewe mu mikino ya CAF Champions League nk’uko byagenze umwaka ushize aho yitegura gukina umukino wa mbere muri Shampiyona izahuriramo na Etincelles ku Cyumweru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!