00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari igihe umuntu aganzwa n’amarangamutima: Cristiano yavuze ku bihano yahawe

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 21 Ukwakira 2022 saa 06:32
Yasuwe :

Rutahizamu wa Manchester United, Cristiano Ronaldo, yavuze ko icyemezo cyo gusohoka ku mukino wa Tottenham Hotspur utarangiye yagifashe abitewe n’amarangamutima.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ubwo Manchester United yakinaga na Tottenham ikaza no kuyitsinda ibitego 2-0, Ronaldo wari mu basimbura yasabwe kwitegura kwinjira mu kibuga mu minota y’inyongera arabyanga ahita ajya mu rwambariro ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 89.

Ni ibintu bitashimishije Umutoza Erik ten Hag wahise amufatira ibihano byo kumara icyumweru yitozanya n’ikipe y’abato ya Manchester United.

Ku munsi wo ku wa Kane, Manchester United yatangaje ko Ronaldo atari mu bakinnyi bazakoreshwa ku mukino Chelsea izakiramo Manchester United ku wa Gatandatu saa 18:30.

Nyuma y’iri tangazo Ronaldo yatoboye avuga akamuri ku mutima.

Yagize ati “Ubuzima bwanjye nagerageje kubaha buri umwe, kandi nta cyahindutse. Ndacyari umunyamwuga nk’uwo nari we mu myaka 20 ishize. Nahoze ndi urugero kuri barumuna banjye bakurira mu makipe yose nakiniye ariko ntabwo buri gihe binkundira kuko hari igihe umuntu aganzwa n’amarangamutima."

"Nzakomeza nkore cyane ndetse mpore niteguye gufasha ikipe aho nzakenerwa hose. Kuko uyu si umwanya wo kujya ku gitutu.”

Umwaka wa kabiri muri Manchester United nturi kugendekera neza uyu mugabo kuko imikinire y’umutoza Erik ten Hag yo kwiruka cyane no gushyira igitutu ku ikipe bahanganye ituma uyu rutahizamu w’imyaka 37 atabona umwanya uhagije wo gukina.

Cristiano Ronaldo ntiyahawe umwanya wo kubanza mu kibuga ku mukino ikipe ye ya Manchester United yatsinzemo Tottenham Hotspur
Gusubira mu rwambariro umukino utarangiye byatumye Ronaldo ahanwa iminsi irindwi akorera imyitozo mu Ikipe y'Abato ya Manchester United

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .