00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari igihe kizagera tugashaka umunyezamu w’umunyamahanga mu Amavubi- Bakame (Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 8 March 2025 saa 12:03
Yasuwe :

Ndayishimiye Eric wamemenyekanye nka Bakame muri ruhago y’u Rwanda, yatangaje ko abona hari igihe kizagera Ikipe y’Igihugu ikitabaza umunyezamu w’umunyamahanga, mu gihe nta gikozwe ku kibazo cy’Abanyarwanda muri iyi minsi.

Uyu mugabo usigaye ari umutoza w’abanyezamu ba Bugesera FC, yabitangaje mu kiganiro yagiranye na IGIHE, cyagarutse ku ngingo zitandukanye.

Ikibazo cy’abanyezamu b’Abanyarwanda badahozaho haba muri Shampiyona ndetse no mu Amavubi gikomeje kugarukwaho cyane.

Abajijwe uko akibona nk’uwabaye umunyezamu ukomeye, Bakame yavuze ko muri Shampiyona nta Munyarwanda umwemeza muri iyi minsi.

Ati “Muri iyi minsi biragoye. Nk’ubu umbajije umunyezamu w’Umunyarwanda uhagaze neza muri shampiyona byasaba gutera igiceri, nta we ndabona wemeza.”

Yakomeje avuga ko yemeranya n’abagaragaza ko ari ikibazo gikomeye no mu Ikipe y’Igihugu.

Ati “Icyo turacyemeranya cyane. Niba kugeza ubu tutarabona umunyezamu uhoraho muri CHAN, ubwabyo ni ikibazo. Ubu tuvuga ko uwa mbere ari Ntwari Fiacre, uwa kabiri barahindagurika cyane. Ubona ko nta muntu uraza avuge ngo reka nanjye mfate izamu byibura nk’imyaka itatu.”

Bakame yagaragaje ko niba nta gikozwe, hari igihe kizagera Amavubi akitabaza umunyezamu w’umunyamahanga, ibitamenyerewe mu Rwanda.

Ati “Mu Ikipe y’Igihugu ikintu tutaburaga ni abanyezamu n’abugarira ariko ubu biratandukanye cyane. Ahubwo mbona hari igihe kizagera tugashaka umunyezamu w’umunyamahanga.”

Mu myaka yashize, Bakame na Ndoli Jean Claude basimburanwaga mu izamu ry’Ikipe y’Igihugu.

Uyu mugabo avuga ko ku kiragano cyari inyuma yabo, yabonaga Kimenyi Yves na Kwizera Olivier aribo bazabasimbura ndetse bakamara igihe.

Ati “Abanyezamu wabonaga bazadusimbura ndetse bazaziba icyuho yari Kwizera Olivier na Kimenyi Yves kuko bazamutse nka twe kandi batangaga ihangana hagati yabo.”

Mu gihe Bakame avuga ibi, Umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu Adel Amrouche afite akazi gakomeye ko kuzatoranya ujya mu izamu mu mikino u Rwanda rufite muri uku kwezi hamwe na Nigeria na Lesotho.

Ni amahitamo agoye kuko Ntwari Fiacre usanzwe ari nimero ya mbere, amaze igihe kinini adakina mu ikipe ye ya Kaizer Chiefs. Yabaga ari kumwe n’abandi bahindagurika cyane nka Hakizimana Adolphe nawe udakina muri AS Kigali.

Hari kandi Niyongira Patient wa Police FC na Muhawenayo Gad wa Gorilla FC bo bari kubona umwanya wo gukina.

Icyakora kuri iyi nshuro, Ishimwe Pierre umaze iminsi yitwara neza muri APR FC ashobora kuzatekerezwaho.

Bakame asanga niba nta gikozwe, hari igihe kizagera Amavubi akazitabaza umunyezamu w'umunyamahanga
Bakame yavuze ko Kimenyi Yves na Kwizera Olivier aribo banyezamu yabonaga bazamusimbura we na Ndoli
Bakame yabaye mu Ikipe y'Igihugu igihe kinini

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .