Iyi kipe yasezerewe muri CECAFA U20 nyuma yo gutsindwa imikino itatu ndetse by’umwihariko itanatsinze igitego.
Mu gusobanura iby’uyu musaruro nkene, Umutoza Nshimiyimana Eric yatangaje ko hari abakinnyi yifuje ariko batabonetse.
Yagize ati “Ntabwo twabashije gutsinda kubera ko hari abakinnyi twagombaga kuzana tutazanye. Twakinaga imikino itatu mu cyumweru rero baracyari bato ntabwo byaboroheye kuko benshi bakina mu Cyiciro cya Kabiri, bityo nta mbaraga nyinshi bafite.”
Yakomeje avuga ko hari n’abo bahanganye ubona ko barengeje imyaka 20.
Ati “Sinzi uko abandi bimeze gusa hari abo twahuraga nkibaza niba bafite imyaka 20 kuko bagaragara nk’abayirengeje.”
Nshimiyimana yavuze ko muri rusange atagaya abakinnyi be kuko bakoze iyo bwabaga kandi babonye ubunararibonye cyane ko bitabira amarushanwa gake.
Mu mikino itatu u Rwanda rwakinnye muri CECAFA U20, rwatsinzwe na Sudan igitego 1-0 ndetse na Tanzania ibitego 3-0. Ni mu gihe rwanganyije na Kenya ubusa ku busa mu mukino wa mbere.
Iyi kipe izakina na Djibouti umukino usoza iy’amatsinda ku wa Kabiri, tariki 15 Ukwakira 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!