Harabura iminsi 100 ”Euro 2020” igatangira kwerekanwa kuri StarTimes

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 6 Werurwe 2021 saa 07:40
Yasuwe :
0 0

Muri iki cyumweru ni bwo huzuye iminsi 100 ibura ngo hatangire Igikombe cy’Uburayi “Euro 2020” kizaba mu mpeshyi ya 2021 hagati ya tariki ya 11 Kamena n’iya 11 Nyakanga.

Nubwo kugeza ubu bitaramenyekana ahazabera iri rushanwa kubera icyorezo cya COVID-19, nk’ikigo kiyoboye ibindi mu ikoranabuhanga ryo gusakaza amashusho ya Televiziyo, StarTimes yiyemeje kuzerekana iri rushanwa muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Umukino uzafungura Euro 2020 hagati ya Turikiya n’Ubutaliyani uteganyijwe ku wa 11 Kamena mu mujyi wa Roma, mu gihe imikino irindwi yitezwe kubera kuri Stade ya Wembley i Londres, irimo ibiri ya ½ n’umukino wa nyuma.

Urwego ruyobora umupira w’amaguru i Burayi (UEFA) kugeza ubu rwakomeje gutsimbarara ku cyemezo cyo kuzakirira iri rushanwa mu mijyi 12 itandukanye.

Gusa, rwatanze ko kugeza muri Mata, imijyi yose izaryakira yaba yatangaje niba yiteguye kwakira abana n’umubare w’abajya muri stade.

Ikizwi kugeza ubu ni uko Euro 2020 izaba hagati ya tariki ya 11 Kamena n’iya 11 Nyakanga 2021. Ibihugu 24 bihatanira igikombe mu irushanwa rizaba rigizwe n’imikino 51.

Portugal ni yo ifite igikombe giheruka yatwaye mu 2016 mu gihe ibihugu birimo u Bwongereza, u Bubiligi n’u Bufaransa bwatwaye Igikombe cy’Isi giheruka, ari byo bihabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa ry’uyu mwaka.

UEFA Euro 2020 izerekanwa kuri StarTimes iri kuba mu mashusho meza ya HD, imikino yose uko ari 51.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .