00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hanze y’ikibuga ni ukubahozaho ijisho- Frank Ouna wa Musanze FC yaninuye abakinnyi b’Abanyarwanda

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 22 Ukwakira 2022 saa 10:26
Yasuwe :

Umutoza wa Musanze FC, Frank Ouna, yavuze ko abakinnyi b’Abanyarwanda bari mu bahagaze neza mu kibuga ugereranyije n’abandi mu Karere ariko hanze yacyo bagaragaza imyitwarire ikemangwa ku buryo bisaba kubahozaho ijisho kugira ngo batange umusaruro.

Umupira w’u Rwanda uhurirwamo n’abakinnyi batandukanye benshi baturutse ku Mugabane wa Afurika ariko by’umwihariko mu bihugu by’abaturanyi birimo u Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba bose buri wese ashobora kugira icyo yungukira ku wundi bitewe n’aho yakuriye n’uko yinjiye muri ruhago.

Umunya-Kenya Frank Ouna watoje amakipe akomeye yo muri Kenya, abona hari umwihariko wa buri mukinnyi bitewe n’igihugu akomokamo.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Frank Ouna, yatangaje ko abakinnyi bo mu Rwanda bafite imyitwarire myiza mu kibuga kurusha bagenzi babo bo muri Kenya.

Ati “Ugendeye ku ngero maze kubona n’ubunararibonye mfite, ntabwo nayoberwa icyo umukinnyi akwiriye kuba akora, haba mu kibuga no hanze yacyo. Ndakubwiza ukuri abakinnyi b’Abanyarwanda ni beza mu birebana n’akazi ko gukina umupira, bari hejuru cyane y’Abanya-Kenya.”

Nubwo abona abakinnyi b’Abanyarwanda batiganda ku murimo, avuga ko ikinyabufura cyabo kiri hasi cyane haba ku buryo bitwara mu kibuga no hanze y’ikibuga.

Yakomeje ati “Mu myitozo abakinnyi b’Abanyarwanda cyane n’abo muri Afurika yo Hagati, barayikora cyane kandi neza. Gusa Abanyarwanda bakeneye kwigishwa ikinyabupfura bundi bushya, cyane cyane hanze y’ikibuga kuko ho ni bibi cyane. Ibi birareba amasaha baruhukira, ibinyobwa banywa, ibiryo barya cyangwa icyo aricyo cyose umubiri ukenera. Byose bafata biba bihabanye n’ibyo bakeneye nk’abakinnyi.”

Frank Ouna avuga ko mu Rwanda benshi mu bakinnyi baho babikora bari mu mwiherero bagera mu ngo zabo cyangwa bawuvuyemo bigahinduka.

Yagize ati “Abakinnyi bo mu Rwanda bisaba kubahozaho ijisho kugira ngo batagira ibyo bajyamo. Ni yo mpamvu kenshi usanga bose baba mu mwiherero kuko uko bitwara iyo bahavuye gukemangwa mu gihe bagarutse kwitegura imikino. Ntabwo rero umukinnyi ari uko abaho, ahubwo arikoresha umutoza akongera ibyo yihaye.”

Ouna avuga ko na we atabarenganya kuko batabitozwa cyane cyane iyo biga ruhago cyangwa bayikina.

Yagaragaje ko kuba nta byiciro byo hasi bihari umwana yigishirizwamo imyitwarire ikwiye kuranga umukinnyi haba mu kibuga no hanze yacyo biri mu bitera ingaruka.

Ati “Mu Rwanda hari ibyiciro bibiri gusa, icya mbere n’icya kabiri, bisa nk’aho nta bandi bari munsi yabo. Bivuze ko umukinnyi nyuma y’imibereho ye mu cyaro iyo, mu rugo iwabo, ku mashuri, aho hose uko umwana yakuriye ni ko unamutunga no mu cyiciro cya mbere.”

Uyu mutoza kandi abona iyo myitwarire igira n’ingaruka ku musaruro wo mu kibuga. Bitewe n’uko buri wese akora ibyo yaboneye ku myitozo nta nyongera we yihaye, bituma ibyo umutoza yavuze ari byo biri mu kibuga ubundi bwenge ugasanga ntabwo.

Yagize ati “Maze kunyura ahantu henshi hatandukanye, ni yo mpamvu mu Rwanda nahabonye umupira uryoheye amaso ariko udafite umusaruro. Guhererekanya usanga bameze neza, ariko nujya gushaka igitego uzabashakira rutahizamu wo muri Kenya, RDC cyangwa Tanzania kugira ngo batsinde. Mu gihe muri Kenya iwacu imipira yose ni imbere babifite mu maraso.”

Frank Ouna yanyuze mu makipe atandukanye yo muri Kenya arimo Gor Mahia, Mathere United, KCB na Wazito.

Uyu mugabo yabaye uwa kabiri ufite ubwenegihugu bwa Kenya watoje mu Rwanda nyuma ya Jacob ‘Ghost’ Mulei wanyuze muri APR FC.

Ouna yageze muri Musanze FC muri Nzeri 2021. Iyi kipe ubu iri ku mwanya wa gatanu muri Shampiyona y’u Rwanda n’amanota icyenda mu mikino ine imaze gukina.

Frank Ouna utoza Musanze FC ntazagaragara ku mukino wa Rayon Sports kubera ikibazo cy'uburwayi
Frank Ouna abona abakinnyi b'Abanyarwanda bakina neza ariko ntibiyitaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .