Ku wa Gatatu, tariki ya 21 Gicurasi 2025, ni bwo FC Barclone yashyize hanze itangazo rigaragaza ko yamaze kongera amasezerano y’umutoza ndetse ibihe byiza bagiranye bikomeje.
Hansi Flick wari kuzarangiza amasezerano ye mu 2026, yongereweho umwaka umwe kugeza mu 2027. Ni amasezerano yashyizweho umukono nyuma yo gutwara ibikombe bitatu bikinirwa muri Espagne.
Uyu mugabo w’imyaka 60, ashimangira ko ikipe afite ari nziza kandi ihorana inyota yo gutsinda kuri buri mukino. “Nizera ko turi mu bihe byiza kandi tuzakomerezaho no mu mwaka utaha w’imikino.”
Uyu mutoza udakunda gusinya amasezerano amara igihe kirekire, muri uyu mwaka yahesheje FC Barcelone Igikombe cya Supercopa, Copa del Rey n’icya Shampiyona ya Espagne.
Flick yatsinze imikino 43 muri 54 yatoje FC Barcelone. Bivuze ko kubona intsinzi kuri buri mukino aba afite amahirwe ya 73%.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!