Ku Cyumweru, tariki ya 11 Gicurasi 2025, ni bwo FC Barcelone yatsinze Real Madrid ibitego 4-3, mu mukino washimangiye urugendo rugana ku gikombe cya shampiyona, dore ko ari zo zihanganye.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, ubuyobozi bwa FC Barcelone bwahise butangira igikorwa cyo kumwongerera amasezerano, dore ko na we yayigaragarije ubushake bwo gukomeza kuyitoza.
Hansi Flick wari kuzarangiza amasezerano ye mu 2026, azongererwa umwaka umwe ageze mu 2027. Ni amasezerano azashyiraho umukono nyuma yo guterura Igikombe cya Shampiyona.
Uyu mugabo w’imyaka 60, ashimangira ko ikipe afite ari nziza kandi ihorana inyota yo gutsinda kuri buri mukino.
Ati “Ntabwo buri gihe biba ari byiza nk’uko tubishaka. Duhora dushaka gukora ibirenze ku byo dukora, tuba twumva twaba turi bashya kuri buri mukino. Aho tugeze n’aho twerekeza ni heza.”
Uyu mutoza udakunda gusinya amasezerano amara igihe kirekire, muri uyu mwaka yahesheje FC Barcelone Igikombe cya Supercopa n’icya Copa del Rey, mu gihe abura imikino itatu gusa ngo ashyireho n’icya Shampiyona ya Espagne.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!