Umuyobozi Mukuru wa APR FC, Maj Gen Mubaraka Muganga, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Mutarama 2020.
Rwatubyaye Abdul wari umaze imyaka ibiri akina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aherutse gutangaza ko adateganya gusubira muri Colorado Springs Switchbacks yo mu Cyiciro cya Kabiri.
Mu makipe bivugwa ko yakwerekezamo harimo ayo muri Turukiya, muri Portugal na APR FC yubakiyemo izina nyuma yo kuzamukira mu ishuri ryayo ry’umupira w’amaguru.
Umuyobozi wa APR FC, Maj Gen Mubaraka Muganga, yavuze ko nta biganiro baragirana n’uyu mukinnyi, ariko agaragaza ko aramutse yifujwe n’umutoza Adil Mohammed Erradi, ashobora gusubira muri iyi kipe ya gisirikare.
Ati “Transfer window [isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi] ntazihari, igihe kigeze ubuyobozi bukabona bikwiriye bigendanye n’icyifuzo cy’umutoza, ashobora kuvuga ngo munyongereremo amaraso mashya mu mwanya runaka. Rwatubyaye nimuza kureba hariya [ku ifoto y’abarezwe na APR FC bwa mbere] muraza kubona isura ye.”
“Hano ni iwabo, twabivuze kenshi, APR ni umuryango, uwahabaye ntagire ibintu by’imifatire mibi, akomeza kuba umunyamuryango, ariko uwahabaye ubuyobozi bumunenga ikintu iki n’iki, turamubwira agashakira ahandi.”
Yakomeje agira ati “Bibaye ngombwa ko umutoza amwifuza yagaruka, ariko kugeza ubu ngubu nta kiganiro nk’icyo dufite cyane ko noneho murabona COVID-19 yabisubije inyuma kurushaho. Uyu munsi nta kintu twaganira na we. Ntituramenya niba ashaka kugaruka.”
Rwatubyaye Abdul yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC kuva mu 2009. Yatangiye gukinira ikipe nkuru guhera mu 2013 kugeza 2016 ubwo yagurwaga na Rayon Sports yakiniye imyaka itatu mbere yo kwerekeza muri Sporting Kansas City yo mu Cyiciro cya Mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi kipe yamuguranye undi mukinnyi muri Colorado Rapids, na yo imutiza mu ikipe yayo yo mu Cyiciro cya Kabiri ya Colorado Springs Switchbacks yakiniraga kugeza mu mwaka ushize.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!