00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakomeje kwibazwa ku ntandaro y’urupfu rwa rutahizamu Jody Lukoki

Yanditswe na Mihigo Saddam
Kuya 10 May 2022 saa 01:32
Yasuwe :

Urupfu rw’uwari rutahizamu uca mu mpande muri FC Twente, Jody Lukoki rukomeje guteza ururondogoro ku Mugabane w’u Burayi kuko amasaha abaye 24 hataratangazwa icyo yazize.

Ku gicamunsi cyo kuwa Mbere nibwo ikipe ya FC Twente yo mu cyiciro cya mbere mu Buholandi yatangaje ko uwari rutahizamu wayo, Jody Lukoki yitabye Imana.

Gusa, mu itangazo iyi kipe yashyize ku mbuga nkoranyamabaga zayo ntabwo yagaragaje nyirizina icyo uyu mukinnyi yazize.

Ku rubuga rwa internet rwa FC Twente, ubuyobozi bw’iyi kipe bwanditse bugira buti “Twakiriye amakuru ababaje ko Jody Lukoki yitabye Imana.”

Ubutumwa bukomeza bugira buti “Ikipe ishegeshwe n’aya makuru. FC Twente tubabajwe cyane n’urupfu rwa Jody kandi turifuriza umuryango we gukomera.”

Iyi kipe yatangaje ko icyo uyu mugabo w’imyaka 29 yazize kitaramenyekana.

Jody wari umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yazamukiye muri Ajax Amsterdam mu Buholandi.

Mu 2008 nibwo Jody Lukoki yari mu ikipe y’abato ya Ajax mbere yo kuzamurwa mu ikipe nkuru muri Mutarama 2011.

Muri Ajax Amsterdam, Jody yafatanyije n’ikipe gutwara ibikombe mu myaka itatu ikurikiranye mbere yo kujya muri PEC Zwolle mu 2014.

Nyuma gato, Jody yagiye muri Ludogorets, aho yakinnye imyaka itanu ahatwara ibikombe bitatu bya shampiyona ya Bulgarie.

Jody yaje kuva muri Lodogorets agana muri Yeni Malatyaspor yo muri Turikiya mbere yo gusubira muri FC Twente yakiniraga.

Mu bijyanye n’amakipe y’ibihugu, Jody Lukoki yakiniye ikipe y’igihugu y’u Buholandi y’abato kuva mu 2010-2013.

Nyuma yo kubona ko bitazoroha ko yakinira ikipe nkuru y’u Buholandi, mu 2015 nibwo Jody yatangiye gukinira ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Hakomeje kwibazwa ku ntandaro y’urupfu rwa rutahizamu Jody Lukoki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .