Hakizimana Muhadjiri wagarutse mu Rwanda yari yangiwe kwinjira ku mukino wa AS Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Kanama 2019 saa 06:05
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’ikipe ya Emirates Football Club yo muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, Hakizimana Muhadjiri wagarutse mu Rwanda nyuma y’ukwezi kumwe asinyiye iyi kipe ubwo yari avuye muri APR FC, yabanje kwangirwa n’abashinzwe umutekano ku kibuga ubwo yageraga i Nyamirambo.

Hakizimana yagarutse i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, aho yanakurikiranye umukino AS Kigali yanganyijemo ubusa ku busa na KMC FC yo muri Tanzania mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup.

Ubwo uyu mukinnyi yari ageze kuri Stade ya Kigali, yabanje kwangirwa n’ushinzwe umutekano ku kibuga wanze ko atambuka ngo ajye mu myanya isanzwe yicarwamo n’abakinnyi, ahatwikiriye.

Mugenzi we ukinira Rayon Sports, Habimana Hussein babanyeho mu nzu, yaje kumureba, biba ngombwa ko basobanurira uyu wari urinze aho abaje kureba umukino banyura, aramureka aratambuka, ajya kwicarana n’abakinnyi ba Rayon Sports bari baje kuri uyu mukino.

Hakizimana Muhadjiri yigeze gusinyira AS Kigali mu mpeshyi ya 2016, imutanga muri APR FC atayikiniye umukino n’umwe.

Ubwo yaganiraga na Radio 1, Hakizimana Muhadjiri yanyomoje amakuru yavugwaga ko yaba yarashwanye n’ikipe ye nshya aherutse gusinyira, yemeza ko yaje mu karuhuko.

Ati” Nta kibazo gihari, naje mu karuhuko. Abantu bavuga amagambo bashaka, ni cyo kibazo kiba gihari cy’abantu bo ku Isi ariko njye ntacyo biba bimbwiye.”

“Rimwe na rimwe ni byiza ko umuntu abaseka. Hariya turi mu gihe cy’ Ilayidi, batanga akaruhuko k’iminsi itanu cyangwa itandatu. Naje mu kiruhuko, abavuga bavuge.”

Hakizimana Muhadjiri wagowe n’ubushyuhe bwo mu Barabu, yavuze ko ameze neza mu ikipe ye, aho kuri ubu bitegura kujya gukorera imyitozo muri Bulgarie tariki ya 20 z’uku kwezi.

Hakizimana Muhadjiri yagowe no kwinjira ku mukino wahuje AS Kigali na KMC kuri uyu wa Gatandatu
Habimana Hussein ukinira Rayon Sports, bigeze kubana mu nzu, yaje kumusuhuza nyuma yo kwangirwa kwinjira ahatwikiriye
Hakizimana Muhadjiri aganira na Nshimiyimana Imran bahoze bakinana mui APR FC, aho bari bicaranye na Habimana Hussein

Amafoto: Usanase Anitha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza