Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Kamena 2025, ni bwo APR FC yasinyishije umunyezamu nyuma yo gutandukana n’abakinnyi batandatu barimo n’uwari umunyezamu wa mbere Pavelh Ndzila.
APR FC ikomeje kwiyubaka yamaze gusinyisha Hakizimana Adolphe wakiniraga AS Kigali, imuha amasezerano y’imyaka itatu, akazafatanya na Ishimwe Jean Pierre ushobora kuba umunyezamu wa mbere muri iyi kipe.
Hakizimana Adolphe w’imyaka 23 yasinyiye iyi kipe nyuma yo kuvugwa muri Police FC. Mu yandi makipe akomeye yakiniye harimo Rayon Sports yavuyemo mu Ukuboza 2023, ayimazemo imyaka ine.
Uyu yiyongereye ku bandi bakinnyi bashya ba APR FC imaze kwinjiza b’Abanyarwanda ari bo Bugingo Hakim, Iraguha Hadji, Ngabonziza Pacifique na Ronald Ssekiganda ukomoka muri Uganda.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!