00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakizimana Adolphe ni umukinnyi mushya wa APR FC

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 14 June 2025 saa 10:34
Yasuwe :

Umunyezamu Hakizimana Adolphe wakiniraga AS Kigali, yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri APR FC, kugira ngo azafashe iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu gukina amarushanwa y’imbere no hanze y’igihugu.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Kamena 2025, ni bwo APR FC yasinyishije umunyezamu nyuma yo gutandukana n’abakinnyi batandatu barimo n’uwari umunyezamu wa mbere Pavelh Ndzila.

APR FC ikomeje kwiyubaka yamaze gusinyisha Hakizimana Adolphe wakiniraga AS Kigali, imuha amasezerano y’imyaka itatu, akazafatanya na Ishimwe Jean Pierre ushobora kuba umunyezamu wa mbere muri iyi kipe.

Hakizimana Adolphe w’imyaka 23 yasinyiye iyi kipe nyuma yo kuvugwa muri Police FC. Mu yandi makipe akomeye yakiniye harimo Rayon Sports yavuyemo mu Ukuboza 2023, ayimazemo imyaka ine.

Uyu yiyongereye ku bandi bakinnyi bashya ba APR FC imaze kwinjiza b’Abanyarwanda ari bo Bugingo Hakim, Iraguha Hadji, Ngabonziza Pacifique na Ronald Ssekiganda ukomoka muri Uganda.

Hakizimana Adolphe yasinye imyaka itatu muri APR FC
Hakizimana Adolphe ashobora kuba umunyezamu wa kabiri wa APR FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .