00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hahishuwe amananiza akakaye Messi yashyize kuri FC Barcelone ashaka kongera amasezerano

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 21 September 2022 saa 06:10
Yasuwe :

Inkuru yo gutandukana kwa Lionel Messi na FC Barcelone iri mu zagarutsweho cyane ku isoko ry’igura n’igurisha ryaranze impeshyi ya 2021.

Kuva ku wa 1 Nyakanga, Messi w’imyaka 35 yari umukinnyi wigenga nyuma yo gusoza amasezerano yari afite muri FC Barcelone.

Uyu rutahizamu ukomoka muri Argentine yatandukanye n’ikipe yamwubakiye izina mu myaka 21 yayimazemo mu gihe yari yemeye kongera amasezerano no kugabanyirizwa umushahara kugeza kuri 50%.

Ku wa 5 Kanama 2021 ni bwo FC Barcelone yatangaje ko ibyifuzo byayo n’umukinnyi bitagezweho.

Ubwo yasezeraga ku ikipe yamureze ndetse ikanamugeza ku gasongero k’abakinnyi bakomeye babayeho mu mateka y’Isi, Messi yafashwe n’ikiniga araturika ararira.

Nyuma y’umwaka atandukanye n’iyi Kipe yo muri Catalonia, ikinyamakuru cyandikirwa muri Espagne El Mundo cyahishuye ibyo Messi yasabaga kugira ngo yongere amasezerano ye mu 2020.

Ibikubiye muri ubwo busabe byakuwe mu butumwa bwa email bwagiye bwohererezanywa hagati ya Jorge Mendez, se wa Messi usanzwe anahagarariye inyungu ze, abanyamategeko be, Josep Maria Bartomeu wahoze ari Perezida wa FC Barcelone n’abandi bayobozi bakuru b’ikipe.

Mu nyandiko iki kinyamakuru cyagezeho cyasanze mu byo Messi yasabye harimo guhabwa ahantu hihariye kandi hiyubashye umuryango we n’uwa Luis Suarez [Umunya-Uruguay bakinanaga] izajya irebera imikino yabereye kuri Stade ya FC Barcelone, Camp Nou n’indege yihariye izajya ijyana umuryango we wose muri Argentine mu biruhuko bya Noheli.

Ibi byiyongeraho guhabwa inyongera ya miliyoni 10 z’Amayero yo kumusinyisha, kumugenera inyungu ya 3% ku mafaranga yakaswe mu gihe cya COVID-19 no kwemererwa kuva muri FC Barcelone igihe abishakiye agatangwaho 10.000 by’amayero.

El Mundo yanatangaje ko mu nyandiko na emails cyagezeho binyuze mu iperereza ryacyo harimo n’iza Gerard Pique na Neymar cyanditse ko kizatangaza mu bihe biri imbere.

Mu byo Messi yasabye, bivugwa ko Bartomeu yemeye byinshi muri byo ariko yikengera ku kugabanya agaciro k’amasezerano ye yashakaga ko gahananturwa kakava kuri miliyoni 700 z’amayero, akagera kuri 10.000.

Iyi ngingo itarumvikanyweho iri mu byatumye impande zombi zihagarika ibiganiro byatangiye ku wa 11 Kamena 2020 ndetse Messi atangira gushaka kwigendera.

Mu biganiro by’impande zombi, abanyamategeko ba Messi basabaga ko amasezerano ye yongerwaho imyaka itatu ariko ishobora kwiyongera.

Messi mu bihe bye bya nyuma muri FC Barcelona yemeye ko umushahara we ugabanywaho 20% ku wo yahembwaga mu 2020/21 kubera COVID-19 ariko asaba ko 10% azazihabwa mu 2021/22, andi akayahabwa mu 22/23 hiyongereye inyungu ya 3%.

Rutahizamu Luis Suarez kuri ubu ukinira Nacional yamaganye El Mundo yatangaje amakuru y’ibanga y’ibyerekeye amasezerano yaganirwagaho na Messi na FC Barcelone.

Mu masezerano ya nyuma y’imyaka ine 2017-2021, Messi yahembwe miliyoni 492£. Kuri ubu Lionel Messi akinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa.

Messi yatandukanye na FC Barcelone afite agahigo ko kuyitsindira ibitego 672 ndetse yayifashije kwegukana ibikombe 10 bya La Liga, bine bya Champions League, birindwi bya Copa del Rey, anatwara Ballon d’Or zirindwi.

Lionel Andrés Messi yagiriye ibihe byiza muri FC Barcelone yakiniye imyaka 21
Mu minsi ya nyuma muri FC Barcelone yashyize amananiza ku ikipe ashaka kongera amasezerano
Inkuru yo gutandukana kwa Messi na FC Barcelone yasize amarira menshi kuri uyu rutahizamu ukomoka muri Argentine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .