00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guy Bukasa yeguye ku gutoza Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Kamena 2021 saa 09:34
Yasuwe :
0 0

Umutoza Mukuru wa Rayon Sports, Guy Bukasa, yabwiye abakinnyi ko atakomeza kubatoza, abifuriza amahirwe masa mu mikino ibiri isigaye.

Guy Bukasa yatoje umukino w’umunsi wa gatanu wa Shampiyona y’amakipe umunani ahataniye igikombe, aho Rayon Sports yatsinzwe na APR FC igitego 1-0 kuri uyu wa Gatatu.

Umwe mu bakinnyi b’iyi kipe yabwiye IGIHE ko umutoza Bukasa yababwiye ko adashobora gukomeza "guhatiriza".

Ntabwo uyu mutoza yigeze asobanurira abakinnyi impamvu asezeye, niba ari ukubera gutsindwa uyu mukino, niba se ari ubushobozi bwe buke butari ku rwego rwa Rayon Sports cyangwa niba abakinnyi baramutengushye.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yabwiye IGIHE ko nta baruwa y’ubwegure bw’uyu mutoza barabona.

Ati "Twe nk’ubuyobozi mu buryo bwemewe nta baruwa ye turabona, turi kubibona mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga."

Yakomeje agira ati "Amasezerano yasaga n’agana ku musozo, ibyinshi birimo, ariko kubera ko tutarabona ibaruwa ye ntabwo twahita tujya kuvuga ibindi. Ntiwavuga ngo umuntu yeguye kandi nta baruwa urabona."

Gutsindwa na APR FC byashimangiye ko Rayon Sports itazasoreza mu makipe abiri ya mbere azasohokera u Rwanda mu mwaka utaha w’imikino.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru, isigaje imikino ibiri izahuramo na Rutsiro FC ku wa 19 Kamena n’uwa Espoir FC uzaba ku wa 22 Kamena 2021.

Guy Bukasa yagizwe umutoza wa Rayon Sports muri Nyakanga 2020 ubwo yahabwaga amasezerano y’imyaka ibiri, avuye muri Gasogi United.

Yabaye umutoza wa kabiri uvuye muri Rayon Sports nyuma yo gutsindwa na APR FC mu gihe kitarenze imyaka ibiri gusa.

Undi waherukaga ni umunya-Mexique, Javier Martinez Espinoza, we wirukanywe nyuma y’iminsi itatu atsinzwe na APR FC ibitego 2-0 mu mukino waherukaga guhuza amakipe yombi mu Ukuboza 2019.

Guy Bukasa yabwiye abakinnyi ba Rayon Sports ko atakomeza guhatiriza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .