Guy Bukasa watozaga Gasogi United yerekeje muri Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Nyakanga 2020 saa 06:55
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports yamaze kubona umutoza mushya, Guy Bukasa, ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba yari asanzwe atoza Gasogi United yo mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Rayon Sports nta mutoza mukuru yari ifite nyuma y’uko amasezerano y’igihe gito yari yasinywe na Cassa Mbungo André arangiye.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Rayon Sports yamaze kumvikana n’umutoza Guy Bukasa watozaga Gasogi United ku masezerano y’umwaka umwe.

Ibi babaye nyuma y’amasaha make, Guy Bukasa na we yemeje ko hari ibiganiro yagiranye na bamwe mu bayobozi b’iyi kipe.

Bivugwa ko Guy Bukasa yemerewe kuzajya ahembwa umushahara ungana na 4000$ (hafi miliyoni 3,8 Frw) ku kwezi mu gihe Gasogi United yamuhaga 1500$.

Guy Bukasa usanzwe ari Umutoza wungirije mu Ikipe y’Igihugu Nkuru ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageze mu Rwanda mu mpeshyi ya 2019, avuye muri AS Nyuki yo mu Cyiciro cya Mbere.

Mu mwaka umwe yari amaze muri Gasogi United yayifashije gusoza shampiyona iri ku mwanya wa cyenda.

Yerekeje muri Rayon Sports iheruka kugura abakinnyi bashya barimo umunyezamu Kwizera Olivier na we wakiniraga Gasogi United, rutahizamu Bigirimana Issa na ba myugariro babiri b’ibumoso, Mujyanama Fidèle na Niyibizi Emmanuel.

Rayon Sports yaherukaga kandi gusinyisha Umurundi Nihoreho Arsène, Umunya-Togo Alex Harlley wakinaga mu cyiciro cya kane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Niyonkuru Sadjati wakiniraga Marines FC, Uwiringiyimana Christophe wakiniraga Gicumbi FC n’abandi bakinnyi 10 bakiri bato bazamuwe, ubuyobozi buvuga ko bazatizwa andi makipe.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Kane, Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports, yavuze ko basigaje kugura abakinnyi babiri barimo Hakizimana Muhadjiri umaze iminsi mu biganiro n’iyi kipe.

Kugeza ubu ntiharamenyekana uzakina inyuma ku ruhande rw’iburyo mu gihe umukinnyi umwe wahakina ari Iradukunda Axel, ariko akaba akiri muto ataramenyera shampiyona.

Nizigiyimana Karim ‘Makenzi’ udafite ikipe na Rukundo Denis ukinira Police FC yo muri Uganda, bari mu bari kuganira na Rayon Sports ngo bazakine kuri uwo mwanya.

Rayon Sports yizeye kuzaserukira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2020/2021 nubwo kugeza uyu munsi FERWAFA itaremeza ikipe izakina iri rushanwa hagati yayo na AS Kigali yatwaye Igikombe cy’Amahoro cya 2019 nyuma y’uko irushanwa ry’uyu mwaka riteshejwe agaciro kubera ko COVID-19 yatumye ridasozwa.

Guy Bukasa watozaga Gasogi United ni we mutoza mushya wa Rayon Sports
Rayon Sports yumvikanye na Guy Bukasa n'umutoza mushya ndetse na we yatangaje ko hari ibiganiro yagiranye n'iyi kipe
Guy Bukasa asanzwe ari Umutoza wungirije mu Ikipe y'Igihugu ya RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .