00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chelsea ishobora gukurirwaho ibihano

Yanditswe na Mihigo Saddam
Kuya 25 May 2022 saa 07:36
Yasuwe :

Ikipe ya Chelsea ishobora gukurirwaho ibihano yari yafatiwe na Guverinoma y’u Bwongereza birimo kutagura no kugurisha abakinnyi nyuma y’uko uwari uyifite, Roman Abramovich ayishyize ku isoko.

Nyuma y’uko Roman Abramovich agiye ku ruhande, Umunyemari w’Umunyamerika, Todd Boehly yahise avuga ko afite miliyari 4.25 z’Amapawundi yo kugura Chelsea.

Amakuru dukesha Sky Sports avuga ko mu gihe Todd Boehly azaba amaze kwegukana Chelsea, iyi kipe izahita ikurirwaho ibihano yari yarafatiwe kubera umubano Roman Abramovich yari afitanye na Leta y’u Burusiya “yashoje” intambara kuri Ukraine.

Ibi iki kinyamakuru kibishingira ku cyemezo Guverinoma y’u Bwongereza yafashe cyo kwemera umubare w’amafaranga Todd yemeye gutanga kugira ngo Chelsea imujye mu biganza.

Ikiguzi kizava mu igurishwa rya Chelsea kizashyirwa muri Banki y’Ubwami bw’Abongereza kugeza igihe izabonera uburenganzira bwo kuyafashisha Abanya-Ukraine.

Roman Abramovich yaguze Chelsea mu 2003. Mu myaka 19 yari ayimaranye yayihaye ibikombe 21 birimo bitanu bya Premier League na bibiri bya UEFA Champions League.

Todd Boehly niyegukana Chelsea niwe uzaba ufite imigabane myinshi muri iyi kipe.

Kuva Roman Abromovich yahanwa, ikipe ya Chelsea ntiyari yemerewe kugura no kugurisha abakinnyi. Gusa igihe izaba imaze guhabwa abandi, ibihano bizavaho burundu.

Igiciro cyo kugura Chelsea cyatanzwe na Todd Boehly cyemewe na Guverinoma y'u Bwongereza
Roman Abramovic yamaze kurekura Chelsea yari amaranye imyaka 19
Chelsea mu nzira zo gushyirwa mu biganza by'Umunyamerika Todd Boehly

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .