Guverineri Gatabazi yitabiriye imyitozo ya mbere ya Musanze FC ayisaba kuza mu makipe ane ya mbere (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Ugushyingo 2020 saa 03:51
Yasuwe :
0 0

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abakinnyi ba Musanze FC kuzitwara neza imikino nisubukurwa, bakazasoza Shampiyona ya 2020/21 bari mu makipe ane ya mbere.

Guverineri Gatabazi yabisabye Musanze FC ubwo yitabiraga imyitozo ya mbere y’iyi kipe, yabaye ku wa Kabiri kuri Stade Ubworoherane.

Ati “Icya mbere ni ukubashimira ko bitwararitse bakirinda iki cyorezo cya COVID-19. Turifuza ko imikino yongera igatangira, hanyuma nitangira turifuza intsinzi. Musanze FC ni ikipe ifite byose kuko ni ikipe y’Akarere ka Musanze, Akarere gakomeye kandi gafite iterambere.”

“Ikindi ni ukubasaba nk’abasore bakomeye, turifuza ko bazatugaragariza umukino mwiza bagatsinda, turashaka kuboneka mu makipe ane ya mbere mu gihugu. Bafite benshi babashyigikiye, ntacyo bagomba kuzatubeshya.”

Imyitozo ya mbere ya Musanze FC ntiyagaragayemo rutahizamu Twizerimana Onesme uri mu ikipe y’Igihugu ikomeje kwitegura Cap-Vert, gusa yakozwe n’abakinnyi 32 barimo abakiri bato bashobora guhabwa umwanya mu ikipe ya mbere n’abandi 12 bashya baheruka kugurwa.

Muri abo harimo umunyezamu Twagirimana Pacifique wakinaga muri Bugesera FC, Umunya-Nigeria Irokan Samson Ikechukwu wigeze gukinira Bugesera FC, Ndizeye Innocent uzwi nka ’Kigeme’ wavuye muri Mukura VS, Niyonshuti Gad (Evra) wavuye muri Sunrise FC, Munyeshyaka Gilbert (Lukaku) wavuye muri Heroes FC na Mutebi Rachid wavuye muri Etincelles FC.

Abandi ni Niyitegeka Idrissa wavuye muri Bugesera, Niyonsenga Ibrahim, Ndagjimana Ewing (Etincelles FC), Kyambadde Fred, Ajey Maurice (Espoir FC) na Niyonkuru Vivien (Sunrise FC).

Musanze FC yashoje umwaka ushize w’imikino iri ku mwanya wa 12. Ubwo Seninga Innocent yongeraga kugirwa umutoza w’iyi kipe muri Gicurasi, yari yihaye intego yo kuza mu makipe umunani ya mbere muri Shampiyona izatangira ku wa 4 Ukuboza 2020.

Umunya-Nigeria Irokan Samson Ikechukwu yaguzwe na Musanze FC mu mezi make ashize
Muhoza Trésor wifujwe n'amakipe arimo Rayon Sports, na we yakoranye n'abandi ku wa Kabiri
Dushimumugenzi Jean ukina mu bwugarizi
Niyonshuti Gad 'Evra' ukina inyuma ku ruhande rw'ibumoso
Nshimiyimana Clement na bagenzi be mu myitozo yabereye kuri Stade Ubworoherane
Myugariro w'iburyo, Nyandwi Saddam
Munyeshyaka Gilbert (Lukaku) wavuye muri Heroes FC
Mutebi Rachid wavuye muri Etincelles FC
Myugariro wo ku mpande, Habyarimana Eugene
Twagirimana Pacifique 'Paccy' ni umwe mu bakinnyi baheruka gusinya muri Musanze FC
Umwe mu bakapiteni ba Musanze FC, Imurora Japhet, mu myitozo
Nyandwi Saddam agiye gukina umwaka wa kabiri muri Musanze FC
Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide 'Trump' (ibumoso) n'umutoza Seninga Innocent (iburyo)
Team Manager wa Musanze FC, Uwihoreye Ibrahim (ibumoso), umuyobozi w'abafana (hagati) n'Umunyamabanga Mukuru wa Musanze FC, Rutishereka Makuza (iburyo)
Umunyamabanga Mukuru wa Musanze FC, Rutishereka Makuza (ibumoso) n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Musanze, Bagirishya Claver (iburyo)
Umubitsi wa Musanze FC, Mutabazi Moses (ibumoso) na Visi Meya ushinzwe ubukungu mu Karere ka Musanze, Mpuhwe Rucyahana Andrew (iburyo)
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, aganiriza abakinnyi ba Musanze FC ku wa Kabiri
Guverineri Gatabazi yasabye Musanze FC kuzasoreza mu makipe ane ya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .