Gutwara igikombe bigeze kuri 80%, abasebya imodoka yacu mubime amatwi- Mvukiyehe abwira Abayovu

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Ugushyingo 2020 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yijeje abafana bayo ko izegukana igikombe mu mwaka mushya w’imikino kuko uwo mushinga kuri ubu ugeze ku rwego rwa 80%.

Ku Cyumweru, abafana ba Kiyovu Sports bibumbiye muri Fan Club ya Tarinyota ibarizwa mu Biryogo, basuye ikipe aho icumbitse i Runda mu Karere ka Kamonyi, bayishyikiriza impano y’ibihumbi 250 Frw.

Muri ibi bihe bya COVID-19 amakipe yose yasabwe ko abakinnyi bayo ko baba hamwe mu mwiherero, aba Kiyovu Sports bawukorera i Runda.

Mu rwego rwo gushyikira ubuyobozi, abafana basuye iyi kipe, bayishyikirza ibihumbi 250 Frw bingana n’amafaranga ikenera ku cyumweru.

Umutoza wungirije wa Kiyovu Sports, Kalisa Farançois, kapiteni wa gatatu w’ikipe, Mbogo Ally na Kigundu Ibrahim ’Baba’ ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe, bashimiye abafana ku buryo babatekerejeho.

Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, wakiriye aba bafana nyuma yo kuva kureba aho ikipe iba, yabashimiye ubwitange bagize, ababwira ko kubera ubufatanye bamugaragariza, intego y’igikombe afite azayigeraho nta kabuza.

Ati “Ibyishimo byansaze, mbuze uko mbivuga, ntabwo natekerezaga ko nshobora kubona abanyamuryango b’imena ba Kiyovu Sports mungana gutya. Ubwo nababonaga musohoka mu modoka mwambaye neza icyatsi n’umweru, navuze nti indoto zanjye zo gutwara igikombe, igikombe ngiki nakibonye.”

“Icyo mbizeza ni uko umushinga nazanye ari uwo gutwara igikombe, ubu ugeze kuri 80%, hasigaye 20% yo mu kibuga gusa kuko twaguze abakinnyi beza kandi dukomeje gufatanye kugira babonye ibyangombwa byose.”

Yahishuye ko ubwo yaganiraga na Karekezi Olivier, bombi bari i Burayi mbere yo gutorerwa kuyobora iyi kipe, yamwijeje ko azajya atahana amanota atatu mu gihe abafana bazaba bagiye gushyigikira ikipe ku bwinshi.

Ati “Mu bintu Olivier [Karekezi] yansabye turi i Burayi tuganira, yaransabye ati Perezida , yanyise perezida ntaraba Perezida, ati ntushaka igikombe? Ati nkeneye kongera kubona wa mufana, nanjye mukambaza amanota atatu. Ati wa mufana nagaruka kuri Stade, nanjye mukambaza igikombe, ninkibura nanjye nzashaka amafaranga nyabahe.”

Umuyobozi wa Fan Club ya Tarinyota, Butera Amri, yijeje umuyobozi wa Kiyovu Sports ko bazakomeza gufatanya na we, bamushyigikira.

Ati “Ibitekerezo byiza urabifite, natwe twiyemeje kukujya inyuma kuko twabonye ufite urukundo kandi ukunze Kiyovu Sports.

Umutoza Karekezi yashimiye aba bafana, abizeza ko we n’abo bafanatanya ndetse n’abakinnyi, bazakira ibishoboka byose bakaba ibyishimo.

Ati “Mwanyeretse ko hari aho mutandukaniye n’abandi, mu bike no mu byiza dushobora kubana. Nk’uko Perezida yabivuze, arifuza ubufasha kuko hari ibyo tumugomba, hari ibyo atugomba. Ubutumwa mwatuzaniye turabwishimiye. Vuba aha Shampiyona iratangira, icyo munsaba ni umusaruro mwiza, nanjye nzakora ibishoboka kugira ngo mbahe ibyishimo.”

Agaruka ku byagiye bivugwa ko imodoka ya Kiyovu Sports yangiritse ndetse isigaye ipfa kenshi, Mvukiyehe Juvénal yabwiye abafana b’ikipe ayobora ko imeze neza n’aho yangiritse ari uko yagonze kubera ubunyereri.

Ati “Abo bantu bagenda bayiserereza bagemo ari 50 ibazamure ibageze i Runda, byibuze barebe ko ihagarara mu nzira. Nizere ko ubuhamya mubwiboneye, sinzi niba yahagaze mu nzira? Ariko kubera ubunyereri, hariya yasubiye inyuma iragonga, imaze kugonga urugi rw’inyuma rurapindama ni yo mpamvu mwayibonye kuriya.”

Kiyovu Sports iri mu makipe yiyubatse, yitegura umwaka mushya w’imikino, aho yaguze abakinnyi umunani bashya.

Iyi kipe yo ku Mumena, iheruka kwegukana Shampiyona mu 1993, aho yanatwaye Igikombe cy’Igihugu.

Abafana ba Kiyovu Sports bibumbiye muri Fan Club ya Tarinyota, basuye aho abakinnyi baba i Runda mu Karere ka Kamonyi
Kapiteni wa gatatu wa Kiyovu Sports, Mbogo Ally, yashimiye abafana uburyo bakomeje gushyigikira ikipe
Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yashimiye abagize Fan Club ya Tarinyota, ababwira ko umushinga wo gutwara igikombe ugeze kuri 80%
Umuyobozi wa Fan Club ya Tarinyota, Butera Amri, ashyikiriza Umuyobozi wa Kiyovu Sports ibahasha irimo ibihumbi 250 Frw bageneye ikipe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .