Gutsinda kwa Rayon Sports byatanze agahenge mbere ya Jenoside- Murangwa warokowe no kuyikinira

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Mata 2021 saa 03:54
Yasuwe :
0 0

Uwigeze kuba umunyezamu wa Rayon Sports, Murangwa Eugène, yavuze ko ubwo iyi kipe yari imaze gutsinda Al-Hilal yo muri Sudani, interahamwe zifatanyije kwishimira intsinzi n’abo zahutazaga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bitanga agahenge mu gihe cy’icyumweru cyose.

Murangwa Eugène wari umunyezamu wa Rayon Sports ni umwe mu bakinnyi barokowe no kuba barakinaga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Isango Star kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko ubwo Rayon Sports yari imaze gusezerera Al-Hilal yo muri Sudani iyitsinze ibitego 4-1 kuri Stade Amahoro, byatanze agahenge kuko interahamwe zarekeye aho guhiga Abatutsi, ahubwo zifatanya n’abandi bose kwishimira iyo ntsinzi.

Ati “Ni umukino watanze agahenge. Rayon Sports imaze gutsinda uwo mukino mu gihe cy’icyumweru cyose kwa kwishishanya, wa mwiryane wari mu Banyarwanda cyane hano i Kigali aho nabibonaga, wabaye nk’uwibagiranye, abantu bose barahura, interahamwe zihura na buri mwe wese zahutazaga bose bahujwe n’uko Rayon Sports yatsinze uwo mukino.”

Nyuma y’uwo mukino Nyafurika wabaye tariki ya 6 Werurwe 1994, ukwezi kumwe mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi itangira, ikinyamakuru Kanguka (kitavugaga rumwe na Leta) cyanditse ko Rayon Sports yahuje Abanyarwanda bose.

Ukwezi kumwe nyuma yaho, Rayon Sports yiteguraga gukina na Kenya Breweries muri Africa Cup Winners’ Cup mu cyiciro gikurikira, ariko uwo mukino ntiwabaye kubera ko mu Rwanda hahise hatangira Jenoside yakorewe Abatutsi.

Murangwa yavuze ko nyuma y’ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda, Habyarimana Juvénal, abasirikare batangiye gusaka mu ngo zitandukanye, bageze aho yabaga babona amafoto ye ari mu kibuga.

Ati “Barimo basaka nibwo bazanye alubumu [z’amafoto] barambaza bati ‘aba ni bande?’ imwe muri zo yashishikaje umwe muri abo basirikare kuko yarimo amafoto yanjye nkina muri Rayon Sports. Yaravuze ati ‘ni ko sha uri Toto [izina ry’akabyiniririro yitwaga]?’, ndavuga nti ‘yego’. Aravuga ati ‘kuki utari wabimbwiye?’, mbona isura ye irahindutse, ubona ko umujinya we wagabanutse.”

Yakomeje agira ati “Yahise ambwira ati ‘uzi ko nari ngiye kukwica kubera ko utari wambwiye? Ndi umufana wa Rayon Sports ukomeye’. Yarambwiye ngo ntabwo nakwica uri umu-Rayon mwene wacu ubwo dutangira kuganira ibyabaye ku mukino wa Al-Hilal.”

Uko niko gukina umupira w’amaguru byarokoye Murangwa Eugène.

Murangwa Eugène yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kubera ko yakiniraga Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .