00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gutoza ikipe y’abagore, icyizere cyo gusezerera Misiri na Jamus batandukanye: Cassa Mbungo yabivuzeho (Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 14 February 2025 saa 07:03
Yasuwe :

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore, Cassa Mbungo André, yagaragaje ko guhabwa iyi kipe abantu batagakwiye kubyibazaho cyane kuko umupira udasaba kubana n’abo utoza.

Yabigarutseho ubwo yari asoje imyitozo yo ku wa Kane, tariki ya 13 Gashyantare 2025, u Rwanda rukomeje kwiteguriramo Misiri, mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Ati “Iyo uhamagawe ngo ufashe Ikipe y’Igihugu ni iby’agaciro kuko ni umusanzu uba uje gutanga. Mu mupira ntabwo bikeneye kubana ngo mbashe kugutoza. Ntibikeneye kandi ko uba umugabo cyangwa umugore ngo ubashe gutoza abagabo cyangwa abagore, ahubwo wowe ufite iki? Ushoboye iki cyafasha abo bakinnyi gutera imbere?”

Yakomeje avuga uko ikipe ihagaze, agaragaza ko ibibazo ifite utabirenganyiriza abakinnyi.

Ati “Hari urwego bariho ariko kugira ngo tugere ku rw’abandi biradusaba igihe. Gukina umupira barabizi, ariko ku kijyanye no kugira imbaraga z’umubiri no kuba bakomeye mu gutekereza cyane hari ibikibura. Akenshi rero ntabwo bibaturukaho kuko biva ku buryo bategurwa, batozwa n’uburyo babayeho.”

Mbungo yahawe iyi kipe nyuma yo gutandukana na Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo, nyamara yari afite umusaruro mwiza. Abajijwe icyatumye batandukana, yavuze ko bari ibyo batumvikanye mu masezerano mashya.

Ati “Jamus nayihaye ibikombe bitatu, ni yo ya mbere muri Shampiyona rero amasezerano yanjye yari arangiye tugira ibyo tutumvikana duhitamo kubireka bashaka undi mutoza.”

Ku rundi ruhande, Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Ndakimana Angeline, yatangaje ko bafite icyizere cyo kuzitwara neza ndetse batazongera kunyagirwa nk’uko bisanzwe.

Ati “Yego ubishize dukina na Ghana twaratsinzwe ariko twari twakoze. Bwari ubundi bunararibonye tubonye kuko ni ikipe ihora mu marushanwa mpuzamahanga kandi murabizi twe dukina gake.”

Yakomeje agira ati “Ibyo ariko ntabwo byatuma Abanyarwanda batatugirira icyizere kuko turi kwitegura neza ndetse twanatangiye umwiherero kare kugira tuzagera ku mukino tumeze neza.”

U Rwanda rukomeje kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika ruzahuramo n’iya Misiri.

Umukino wa mbere uzabera i Kigali, tariki ya 21 Gashyantare, mu gihe uwo kwishyura uri ku ya 25 Gashyantare 2025.

Ikipe y’Igihugu y’Abagore yari imaze umwaka urenga idakina kuko yaherukaga muri Nzeri 2023 ikina na Ghana.

Umutoza Cassa Mbungo yagaragaje ko guhabwa ikipe y'abagore bitagakwiye kwibazwaho
U Rwanda rukomeje kwitegura imikino yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika ruzahuramo na Misiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .