Gusezererwa muri CECAFA Kagame Cup kwa APR FC, Rayon Sports na Mukura byasize ayahe masomo?

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Nyakanga 2019 saa 02:35
Yasuwe :
0 0

Bamwe bazakubwira ko mu mupira w’amaguru byose bishoboka, abandi bati nta nka yacitse amabere kuko na Misiri imaze gutwara ibikombe bya Afurika inshuro nyinshi, muri CAN y’uyu mwaka yakiriye yasezerewe itarenze 1/8.

Abakunzi b’umupira w’amaguru basesengura intsinzi mu buryo butandukanye. Nyuma yo gusezererwa kwa Misiri havuzwe byinshi, ni nako byagenze kandi mu Rwanda, aho isezererwa ry’amakipe yari aruhagarariye mu mikino ya CECAFA Kagame Cup, ryavugishije benshi.

U Rwanda rwari ruhagarariwe n’amakipe atatu arimo Mukura VS yasezerewe itarenze amatsinda ndetse na APR FC na Rayon Sports zaviriyemo mu mikino ya 1/4.

Ese ni ayahe masomo ari mu gusezererwa kw’aya makipe yari ahagarariye u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup muri uyu mwaka?

Mukura Victory Sports yaherukaga gukina CECAFA mu 2000, nta bitangaza yari ije gukora muri iri rushanwa dore ko iri mu makipe yemerewe mu minsi ya nyuma ndetse ikagerageza no kwishakamo abakinnyi bifashishwa barimo n’abatarahabwa amasezerano.

Rayon Sports igitegereje kwegukana CECAFA ya kabiri yiyongera ku yo yakuye muri Zanzibar mu 1997 na APR FC yageze ku mukino wa nyuma mu nshuro eshanu zose iri rushanwa ryabereye mu Rwanda, ni zo zari zihanzwe amaso kuko zeretse buri wese ko ziyubatse.

Aya makipe uko ari atatu nta n’imwe isigaye muri iri rushanwa riri kubera mu rw’imisozi 1000 rigeze muri ½ ndetse rizasozwa ku Cyumweru.

-  Ese ni ayahe masomo bidusigiye?

1. Abanyarwanda dukwiye gukunda umupira tukanawumenya

Ntabwo gukunda umupira w’amaguru bigarukira ku gukunda cyangwa gufana ikipe imwe runaka.

Stade Umuganda ni yo yagaraje ubwitabire buke bw’abafana mu mikino y’amatsinda kuko nta kipe yo mu Rwanda yari mu itsinda D ryahakiniye.

Abanye-Congo bake bazaga gushyigikira AS Maniema Union de Kindu ni bo babaga ari benshi mu irushanwa ryakiriwe n’u Rwanda.

Kuri ubu amakipe yo mu Rwanda yose yamaze gusezererwa, nta mukunzi w’umupira wagakwiye gucika intege dore ko n’ibiciro byagabanuwe kugira ngo buri wese abashe kureba imikino ya ½ iteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 19 Nyakanga 2019.

2. Amakipe yacu akwiye kubaha CECAFA Kagame Cup

Uyu munsi ni CECAFA Kagame Cup, wenda ni irushanwa ridafite icyo rivuze kuri bamwe nk’umutoza wa Gor Mahia, Hassan Oktay wavuze ko nta yindi ntego arifitemo uretse gutegura ikipe ye izakina umwaka utaha w’imikino.

Icyo ni kimwe, ariko ntekereza ko nta kipe yo mu Rwanda itazi agaciro k’iri rushanwa rimwe rikomeye mu Karere rihari kandi by’umwihariko rikaba riterwa inkunga na Perezida Paul Kagame.

Birashoboka ko amakipe yo mu Rwanda yagowe cyane no gusoza umwaka w’imikino mu Rwanda nyuma y’iminsi itatu, agahita atangira CECAFA Kagame Cup.

Mukura Victory Sports yasezerewe itarenze 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, APR FC biba uko mu gihe na Rayon Sports yagize iminsi ine y’ikiruhuko mbere yo gutsinda TP Mazembe.

3. Umunaniro ntuzabe urwitwazo

Ntabwo umunaniro wakabaye urwitwazo kuri bamwe kuko amakipe menshi yitabiriye iri rushanwa avuye hanze, ahubwo yo yagowe no kubona abo akoresha kuko bari baramaze gutangira ibiruhuko abandi baragiye gukinira ibihugu byabo muri CAN 2019.

Amakipe yo mu Rwanda yagize amahirwe yo kuba CECAFA Kagame Cup yarakurikiranye n’Igikombe cy’Amahoro abakinnyi bamaze iminsi bakina.

Mu bakinnyi 11 babanjemo ku mikino itatu ya Rayon Sports, bane muri bo ni bo babanzagamo mu mwaka ushize w’imikino ndetse wenda ntibasimburwaga, mu bandi barindwi basigaye hari abakinaga iminota mike mu makipe ya bo ku buryo batari bananiwe.

APR FC yasezerewe mu Gikombe cy’Amahoro hakiri kare igira umwanya uhagije wo gutekereza kuri CECAFA n’ubwo abatangiye kuyitegura atari bo bayikinnye kuko 16 basezerewe habura iminsi mike ngo irushanwa ritangire.

Mu bakinnyi Mukura Victory Sports yakoresheje muri iri rushanwa, bamwe ntibabonye umwanya uhagije wo gukina mu mwaka ushize w’imikino, abandi bavuyemo kare mu marushanwa bari bafite mu gihugu.

4. Byiringiro Lague ntiyari akwiye penaliti ya nyuma

Birashoboka ko ari icyemezo we yifatiye ku bwe, ariko nk’ikipe irimo abantu bakuru ntabwo Byiringiro Lague ari we wagombaga gufata penaliti ya nyuma ku ruhande rwa APR FC.

Ni umukinnyi ukiri muto, umaze gukina umwaka umwe gusa mu cyiciro cya mbere.

Gufata icyemezo cyo kuyitera bwari ubutwari ndetse iyo ayinjiza, byanashoboka APR FC igakomeza, yari kuririmbwa, ariko nticyari icyemezo gikwiye.

Penaliti ya mbere n’iya nyuma zagakwiye guhabwa abakinnyi bakuze mu mutwe ndetse bamenyereye gucunga igitutu.

5. Amakipe yacu akwiye abatoza bazi gusoma umukino kandi nta wukora igeragezwa

Bimwe mu byatumye amakipe y’u Rwanda asezererwa harimo kuba yaritabiriye kandi nta batoza afite.

Jimmy Mulisa yagakwiye kuba yarabonye neza ko n’ubwo Sugira Ernest yahushaga ibitego byinshi, imipira itatu muri itanu yabonye mu gice cya mbere, yose yayihawe na Manishimwe Djabel.

Nyuma yo gusimbuza Sugira Ernest hakajyamo Mugunga Yves udafite umuvuduko nk’uw’uwo yasimbuye, Manishimwe Djabel akavamo ku munota wa 60 akurikiwe na Niyonzima Ally wasimbuwe na Niyomugabo Claude ku wa 70 , APR FC ntabwo yongeye kubona uburyo bwinshi ku izamu, ndetse byahaye umwanya wo gukina AS Maniema.

Kimwe mu bintu by’ingenzi byatumye Rayon Sports isezererwa harimo kuba yarakinnye nta mutoza n’umwe ifite muri iri rushanwa.

Umunya-Cameroun Mathourin Olivier Ovambe yaje ari ku gitutu cyo kubona akazi, yemera gukora CECAFA nk’igeragezwa mu ikipe atakoranye na yo imyitozo byongeye kandi atazi n’abakinnyi akinisha nk’aho Ciza Hussein ari mu bakinnye iminota myinshi ku mukino wa KCCA nyamara umwaka ushize w’imikino yarawumaze muri Mukura akina iminota itarenze 60 cyangwa akajya mu kibuga asimbuye.

Uyu mugabo yanagowe no kuba nta wamufashaga dore ko abitwaga abungiriza be muri iri rushanwa ari myugariro Habimana Hussein n’Umunyezamu wa gatatu Bikorimana Gérard.

Mukura yo yatojwe na Rwaka Claude wari umaze iminsi mu biganiro byo kujya kungiriza muri Police FC mu gihe umutoza w’abazamu na we ashakishwa n’amakipe akomeye y’i Kigali.

6. Rutanga akwiye kwitekerezaho

Ubwo myugariro Rutanga Eric yasimbuzwaga n’uwari umutoza w’iyi kipe, Robertinho, ku mukino Rayon Sports yatsinzemo Police FC igitego 1-0 muri shampiyona, ntabwo byamushimishije, agaragaza imyitwarire itari myiza yatumye atongera kumvikana n’uyu Munya-Brésil wahise yihera umwanya Irambona Eric.

Nyuma yo gusinya amasezerano mashya yajyanye no guhabwa igitambaro, Rutanga Eric nk’umwe mu bakinnyi bakuru muri Rayon Sports akwiye kwicara agasuzuma imikinire ye cyane ku buryo azamukanamo umupira n’igihe aba agomba gusubira inyuma.

Ibitego bibiri Rayon Sports yatsinzwe na KCCA byaturutse ku makosa y’uyu kapiteni, aho igitego cya mbere yatakaje umupira, ku cya kabiri na bwo awutakaza agonganye na mugenzi we Ciza Hussein.

Mu byo yari yarapfuye na Robertinho wamukuye mu babanzamo, harimo ko akunda gukinira imbere cyane, akibagirwa ko anugarira bigatuma bagenzi be bavunika ndetse bagatsindwa ibitego.

7. APR FC ikeneye undi rutahizamu

APR FC ni imwe mu makipe yiyubatse cyane mu Rwanda ubwo umwaka ushize w’imikino wari urangiye, ariko mu bakinnyi 13 bashya yaguze nta rutahizamu urimo ndetse no mu bo yazamuye bavuye mu Intare FC ntawe ufite ubushobozi bwo kwicaza abo isanganwe.

Byiringiro Lague ni umukinnyi ukiri muto w’umuhanga ari ko na we udafite ubuhanga buhanitse mu gutsinda.

Usengimana Danny yigeze kuba rutahizamu mwiza mu myaka ibiri mbere y’uko ajya muri Singida United yo muri Tanzania mu 2017, ariko kugeza ubu ntaragaruka ndetse akunda kugorwa n’imvune na malaria.

Sugira Ernest amaze igihe adakina kubera imvune yagize akamara umwaka urenga adakina ndetse biragoye ko aka kanya ari we wakwitegwaho umusaruro mu gihe Mugunga Yves na we ari umukinnyi ukiri muto udafite byinshi yatanga ku ikipe nka APR FC.

Kuba APR FC imaze imyaka isaga ine nta rutahizamu ubanza mu kibuga itanga mu Ikipe y’Igihugu ndetse na Hakizimana Muhadjiri wayitsindiye ibitego byinshi mu myaka itatu ishize akaba yaragiye mu Barabu, yakagombye kongera kubura amaso igatekereza kuri ba rutahizamu nk’uko yakemuye ikibazo cy’ubwugarizi no mu kibuga hagati.

8. Ahazaza ha Mukura ni ahahe?

Amahindura ya Mukura ashobora kuba yararangiranye n’umwaka ushize, umwaka wa 2018-19 ukazibukwa nk’umwe mu y’ubuki iyi kipe yigeze kugira.

Ahazaza h’iyi kipe y’i Huye haribazwaho na benshi nyuma y’uko itakaje abakinnyi benshi bakomeye bayifashishe kwitwara neza mu mwaka ushize ndetse kuri ubu abo igenda yongeramo bakaba badakomeye cyane.

Mukura Victory Sports yagowe cyane n’ikibazo cy’amikoro nyuma yo kuva muri CAF Confederation Cup mu mwaka ushize, ifite gahunda yo gutangira gukoresha abakinnyi bakiri bato badahenze cyane ndetse hashize iminsi havugwa ko Perezida wayo, Nizeyimana Olivier uri mu bayifitiye runini, ashobora kuyivamo.

9. Twitege iki kuri Rayon Sports izaserukira u Rwanda?

Rayon Sports nk’imwe mu makipe azahagararira u Rwanda, aho izakina muri CAF Champions League, ihanzwe amaso n’abatari bake bashaka kureba aho izagera muri iri rushanwa nyuma y’uko CECAFA igaragaje ko hari byinshi byo gukosorwa.

Iyi kipe yegukanye Igikombe cya Shampiyona mu mwaka ushize, yabayemo impinduka zikomeye haba mu buyobozi, abatoza n’abakinnyi.

Mu bakinnyi 24 batanzwe muri CAF, 14 ni bashya mu gihe mu 10 basigaye, ababanzaga mu kibuga mu mwaka ushize w’imikino ni batanu, abandi babiri bazamuwe bavuye mu bakiri bato.

Nta gihindutse, Rayon Sports izamenya uwo bazabanza guhura mu cyumweru gitaha, tariki ya 27 Nyakanga 2019.

Mathurin Olivier Ovambe yari yahawe CECAFA Kagame Cup nk'igeragezwa
Myugariro Habimana Hussein ni we wari Umutoza wungirije wa Rayon Sports muri CECAFA
Abenshi baribaza kuri Rayon Sports muri CAF Champions League nyuma yo gusezererwa muri CECAFA Kagame Cup hakiri kare
Rutanga Eric yatakaje imipira ibiri yavuyemo ibitego bya KCCA ubwo yasezereraga Rayon Sports
Byiringiro Lague yamaze iminota isaga 10 arira nyuma yo guhusha penaliti ya nyuma yatumye APR FC isezererwa muri 1/4
Mukura Victory Sports yabanje gupfundikanya kugira ngo haboneke ikipe ikina CECAFA Kagame Cup
Rutahizamu wa APR FC, Sugira, yisanze mu izamu mu gihe umupira wo wari hanze ku mukino APR FC yanyagiyemo Heegan FC ibitego 4-0
Sugira Ernest ni we mukinnyi wahushije ibitego byinshi muri CECAFA Kagame Cup y'umwaka, ntiyagira na kimwe atsinda

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza